Minisiteri y’Uburezi yagaragaje uburyo bushya bwo gusubira ku mashuri ku banyeshuri

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), yatangaje ko hashingiwe ku ngengabihe y’amasomo yatangajwe, ku wa Mbere tariki ya 23 Ugushyingo 2020, hateganyijwe gusubukura amasomo ku banyeshuri bari mu cyiciro cya kabiri.

Abarebwa n’iri tangazo ni abanyeshuri biga mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa kane w’amashuri yisumbuye n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET) muri level 3 biga bacumbikirwa.

Ni muri urwo rwego Minisiteri y’Uburezi imenyesha ababyeyi n’abanyeshuri ko gahunda y’ingendo kuri abo banyeshuri ivuguruwe.

Uburyo bazasubira ku mashuri, ku wa Kane tariki ya 19 Ugushyingo 2020, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu Turere twa Huye na Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo , Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, Ngororero na Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba na Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba .

Ku wa Gatanu tariki ya 20 Ugushyingo 2020, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu Turere twa Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, Nyamasheke na Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba na Ngoma na Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ku wa Gatandatu tariki ya 21 Ugushyingo 2020, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu Turere twa Ruhango, Nyamagabe na Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo, Gicumbi na Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru, Karongi na Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba, na Rwamagana na Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ku Cyumweru, tariki ya 22 Ugushyingo 2020, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu Turere twa Muhanga na Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba na Gatsibo na Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba .

Minisiteri y’Uburezi irasaba ababyei kubahiriza ingengabihe y’ingendo uko iteganyijwe, bohereza abana hakiri kare kugira ngo bagere ku mashuri yabo bitarenze saa kumi n’imwe z’umugoroba, kandi bambaye umwambaro w’ishuri.

MINEDUC kandi isaba ababyeyi guha abana babo amafaranga y’urugendo azabageza ku mashuri bigaho, kandi abashinzwe uburezi mu turere no mu mirenge bagakurikirana igikorwa cyo kwakira abanyeshuri aho abagenzi bategera imodoka, no gukurikirana uko bakirwa mu bigo bigamo.

Abanyeshuri bose barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda icyorezo cya COVID-19 mu gihe cy’ingendo no ku mashuri harimo kwambara neza agapfukamunwa.

MINEDUC yavuze ko mu rwego rwo korohereza abanyeshuri mu ngendo, abanyeshuri bahagurukira i Kigali n’abandi banyura i Kigali berekeza mu zindi ntara, bazafatira imodoka kuri Sitade i Nyamirambo zibajyana ku mashuri bigaho.

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe