Perezida Kagame yaganiriye n’uyobora Ihuriro Mpuzamahanga rishinzwe iby’Inkingo

Perezida Kagame kuri uyu wa Gatanu yagiranye ibiganiro byihariye n’Umuyobozi w’Ihuriro Mpuzamahanga rishinzwe iby’Inkingo (GAVI), Seth Berkley.

Aba bombi bagiranye ibiganiro byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga. Byanitabiriwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel na Chioma Nwachukwu ukora muri GAVI.

Mu butumwa Ibiro bya Perezida byashyize ku rukuta rwa Twitter ntibyatangaje ibikubiye mu biganiro impande zombie zagiranye.

Ibi biganiro byabaye mu gihe Isi igihanganye n’icyorezo cya COVID-19 ndetse abahanga mu by’ubuzima batagoheka bashaka umuti cyangwa urukingo rwacyo.

GAVI itangaza ko kuri ubu ibihugu byinshi bifite ibibazo bijyanye n’imitangire ya serivisi z’ubuzima kubera imbaraga zashyizwe mu guhangana na COVID-19.

Iri huriro ryerekana ko gushyira imbaraga mu gutanga urukingo aribwo buryo buboneye bwafasha inzego z’ubuzima kugira agahenge mu gihe nk’iki cy’icyorezo gikaze.

Kugera ubu, inkingo zirenga 150 za COVID-19 ziri kugeragezwa ku Isi yose ndetse hari icyizere ko hari izizatanga umusaruro.

Guverinoma ya Amerika yatanze miliyari $10 azayifasha muri gahunda yayo yise Operation Warp Speed yo gukora umuti ufite ingano (doses) miliyoni 300.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ritangaza ko imbaraga ziri gushyirwa mu gushaka urukingo zishobora gutuma bitarenze 2021 haboneka dose miliyari ebyiri.

Mu ntangiriro z’Ukwakira 2020, Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel, yavuze ko hari icyizere ko umunsi urukingo rwa COVID-19 rwabonetse ruzagera ku bantu benshi, ku buryo intego ari uko hakingirwa abantu 60% ku ikubitiro.

Kugeza ubu habarwa ko hari inkingo umunani ziri gukurikiranwa by’umwihariko na Gavi, ikorera i Geneva mu Busuwisi, zigeze ku cyiciro gishishimije ku buryo zatanga urukingo rukora.

Muri izo harimo ebyiri zigeze ku cyiciro cya nyuma uhereye ku bushakashatsi bw’ibanze, ukagerageza ku nyamaswa, ukagera noneho igihe utangiye gutanga urwo rukingo ku bantu, ubu rero bari ku cyiciro cya nyuma ruhabwa abantu 30 000 mu bihugu bitandukanye. Nyuma nibwo habaho gupima uko umubiri ugenda ugaragaza ubudahangarwa kuri COVID-19 kubera urwo rukingo.

Ibiganiro byahuje Perezida Kagame na Seth Berkley uyobora Ihuriro Mpuzamahanga rishinzwe iby’Inkingo byanitabiriwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel na Chioma Nwachukwu ukora muri GAVI

Ibihugu bimaze iminsi bihuza imbaraga kugira ngo hajyeho uburyo bwo gukwirakwiza urukingo rwa COVID-19 umunsi rwabonetse, bitabaye ko ibihugu bikize birwikubira.

Muri ubwo buryo muri Kamena hatangijwe gahunda yiswe Advance Market Commitment for COVID-19 Vaccines (Covax AMC), igamije gukusanya inkunga zizatuma umunsi zabonetse, inkingo za COVID-19 zizagera mu bihugu byose.

Ku munsi wa mbere muri AMC hakusanyijwe miliyoni $567 yatanzwe n’abaterankunga 12. Ni gahunda yari ikeneye intangiriro nibura ya miliyari $2, zo kwifashishwa mu gukingira abakora mu nzego z’ubuzima n’inkingo zikagera aho zikenewe cyane.

GAVI iri mu baterankunga bakomeye ba Minisante. Buri mwaka, iha u Rwanda inkingo z’indwara z’abana, zifite agaciro ka miliyoni $12.

Muri Gicurasi 2019, Minisiteri y’Ubuzima yatashye inyubako izajya ibikwamo inkingo z’abana, imiti n’ibindi bikoresho byo kwa muganga, ifite agaciro ka miliyari na miliyoni 800 Frw yatanzwe na GAVI.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Seth Berkley mu gihe muri Kamena yitabiriye inama yiswe ‘The Global Vaccine Summit’ yari ifite intego yo gukusanya miliyari $7.4 zizifashishwa muri gahunda z’ikingira mu myaka itanu iri imbere, zirangajwe imbere na Gavi Alliance. Ni inama yasojwe abaterankunga barengeje intego yari yihawe, haboneka miliyari $8.8.

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe