Ikipe ya Barcelone yihanije Juventus

Ibitego bya Ousmane Dembélé na Lionel Messi byafashije FC Barcelone gutsinda Juventus de Turin 2-0 mu mukino w’umunsi wa kabiri wo mu itsinda G rya UEFA Champions League yakomeje ku wa Gatatu.

Juventus yakiriye uyu mukino mu Butaliyani, idafite rutahizamu wayo ngenderwaho, Cristiano Ronaldo, wongeye gusanganwa COVID-19 mu bipimo yafashwe habura amasaha 24 ngo umukino ube.

Iyi kipe yo mu Butaliyani ikomeje kugaragaza icyuho cya Ronaldo utarayikinira kuva ku wa 13 Ukwakira ubwo yishyiraga mu kato, aho yasoje umukino wo ku wa Gatatu nta shoti rigana mu izamu iteye.

FC Barcelone yashoboraga gufungura amazamu ku munota wa kabiri, ishoti rya mbere rikomeye ryatewe na Miralem Pjanić rikurwamo na Wojciech Szczesny mu gihe undi mupira watewe na Antoine Griezmann, wasubijwe inyuma n’igiti cy’izamu.

Ousmane Dembélé yafunguye amazamu ku munota wa 14, ku mupira yatereye mu rubuga rw’amahina, ukora ku kirenge cya Federico Chiesa mbere yo kuruhukira mu izamu ryari ririnzwe na Wojciech Szczesny.

Juventus yatsinze ibitego bitatu bya Alvaro Morata mu gice cya kabiri, byashoboraga kuyifasha kwishyura, ariko ibyemezo byafashwe nyuma yo kwitabaza ikoranabuhanga ry’amashusho ryifashishwa mu misifurire (VAR) bigaragaza ko habayeho kurarira.

Antoine Griezmann na Lionel Messi bananiwe gutsindira FC Barcelone ibindi bitego ku mipira bateye, igaca ku ruhande rw’izamu mu minota ya 60.

Juventus de Turin yasigaye mu kibuga ari abakinnyi 10 ubwo Merih Demiral yahabwaga ikarita ya kabiri y’umuhondo ku ikosa yakoreye kuri Miralem Pjanic ku munota wa 84.

Ansu Fati wari wasimbuye Dembélé, yakoreweho ikosa mu rubuga rw’amahina ku munota wa 90, FC Barcelone ibona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Lionel Messi kuri penaliti.

Gutsinda uyu mukino byahesheje FC Barcelone kuyobora itsinda n’amanota atandatu, irusha atatu Juventus.

Uko amakipe yatsindanye ku wa Gatatu

Itsinda E

  • FC Krasnodar 0-4 Chelsea
  • Sevilla 1-0 Rennes

Itsinda F

  • Borussia Dortmund 2-0 Zenit St. Petersburg
  • Club Brugge 1-1 Lazio

Itsinda G

  • Ferencvaros 2-2 Dynamo Kyiv
  • Juventus 0-2 FC Barcelone

Itsinda H

  • Istanbul Basaksehir 0-2 Paris Saint-Germain
  • Manchester United 5-0 RasenBallsport Leipzig

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe