Amabandi nta kwiye mu nzu yitiriwe izina ry’Imana

Iby’ubu byinshi bisigaye ari udushya, ibyo bita iterambere mu migirire mibi n’imyiza ntibyasize n’insengero zitiriwe izina ry’Imana, nyamara kandi ari ho abantu bari bakwiye kubaha no kubahiriza, kuko nyine yitwa inzu y’Isumbabyose, inzu ya Rurema, inzu y’Uwiteka, inzu ya Nyagasani, cyangwa se ukundi kose wayita bigaragaza ubudahangarwa no kutavogerwa byayo.

Ingero zigaragaza byinshi bidakwiye byuzuye kubahuka inzu y’Igihangange ‘Imana’ ni nyinshi, haba mu nsengero zo muri iki gihugu cyacu cy’u Rwanda ndetse no mu bihugu by’amahanga.

Dore hambere Abakirisitu bikundiraga gusenga bahumirije ngo imitima yabo ikunde ishyikirane n’ubwiza bw’Imana baba baje guhimbariza mu nzu yayo, ariko kuri ubu byo ni ukuricana [ijisho] ngo utava aho abajura bagucucuye ibyo witwaje.

Ubu ahenshi mu nsengero iyo mugiye gusenga, usanga Pasiteri avuga ati “Abakirisitu musenge mucunga ibyanyu! Abagore mufate neza amasakoshi yanyu, abagabo mucungane n’imifuka yanyu, kuko abateraniye hano bose si ko baje gusenga!” Cyangwa akabwira ba bandi bicaza abantu mu rusengero ati “Mu gihe dusenga, abadiyakoni ntimugahumirize, mucunge neza abakora mu bikapu by’abandi….!”

Mu gihe cyo gutura bwo, hari uherezwa agaseke k’amaturo, aho gutura akajijisha akifatiramo ayo akeneye [amafaranga], bigasa n’aho arimo kwivunjira.

Reka nkubwire n’aka!! Ni ukuri kw’ibyabayeho; hari umwe mu ba protocol bo mu rusengero ntashatse kuvuga izina rugari ndetse ruzwi rwose mu Mujyi wa Kigali, ngo yabonye umukirisitu azinga neza inoti nyinshi azishyira mu ibahasha y’ituro ry’icya cumi, maze amuhereza iyo bahasha ngo ayishyire mu giseke cyabugenewe, undi nawe arayakira ariko uko yagendaga yakira n’iz’abandi, ya yindi yo arayihisha, ayibikaho nk’uko bajya babivuga!!

Uyu mugore w’umudiyakoni wagaragaraga nk’uwiyubashye, yaje gutamazwa n’umwe mu bakirisito wakomeje kumuhanga ijisho, ni uko amateraniro arangiye umuhamagariza bagenzi be b’abadiyakoni, baje kumuhagurutsa ku ntebe aho yari yicariye ya bahasha ngo arimo gusenga, nyamara arindiriye ko abari aho basohoka ngo abone uko ayibika neza adafite igihunga.

Aha!! Ntibizoroha. Ibintu nk’ibi se wowe ntiwabyita ubugegera?!

Reka tureke ibyo! Kuri ubu bwo, maze kubona bamwe mu bakirisitu bagenda bacika mu nsengero, bavuga ko Imana bazajya bayisengera mu ngo iwabo, ngo kuko ibyo babona bibera mu nsengero ndetse n’imyitwarire ya bamwe mu ba Pasiteri babayobora ntaho bibaganisha.

Bagira abati “Ngaho Abapasiteri barwanira amaturo kugera ubwo urusengero rucikamo ibice, bamwe bagakurikira Pasiteri runaka, abandi runaka aho gukurikira Imana, ngaho Abapasiteri batukana ndetse hakaba n’abadatinya kurwana mu maso y’Abakirisitu,…amaturo n’ibyo bita ibitambo bisabwa Abakirisitu ubutitsa ku nyungu za ba Pasiteri aho kuba mu nyungo zo guteza imbere ibwirizabutumwa kandi Pasiteri akabivuga agira ati ‘Imana yavuze…!’ N’ibindi.

Ibi ahari ibyinshi byerekeye kwandavura mu nzu y’Imana biturutse ku ifaranga dore ko ari naryo Yuda yashukishijwe ngo agambanire Yesu!

Mu myitwarire ho bimeze bite?

Banza wibuke abantu biciwe mu nsengero mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 uko bangana! Ibi byo birakabije, uku ni ugutinyuka no kubahuka bitagira ikindi kibi byagereranwa kuko birenze urugero. Menya agaciro ukwiye guha inzu y’Imana.

Uretse ibi mvuze byabaye mu Rwanda, Ingoro z’Uwiteka zo zikomeje kubahukwa. Mperuka gusoma amakuru kuri Internet, avuga ibyo muri Amerika aho abantu bagiye bakinira filimi z’urukozasoni (pornography) mu nsengero ndetse bagafata n’amashusho bajya kugurisha!

Yenda wavuga uti ibi byo ntibikinatangaza umuntu ukurikije ibibera muri ibi bihugu byitwa ko byateye imbere, aho abantu bashinga amadini asenga Satani ku mugaragaro, Abapasiteri bagafungwa kuko banze gushyingiranya abatinganyi n’ibindi.

Isi ni umudugudu, kuko ikibaye hariya nticyabura kugera n’ahandi kandi mu buryo bwihuse. Ariko se, ibi byaba ari byo ntangiye kujya numva n’ino aha?!

Aho wowe ubwawe ntiwari wumva abakobwa batewe inda na Pasiteri ngo arabakuraho imivumo hano mu Rwanda? Ntiwari wumva se abavuga ko bagiye kurara mu masengesho ku rusengero kandi nyamara bafitanyeyo izindi gahunda zo kugomera iyo Mana?!

Abantu bamenyera kwinshi! Uko bimeze kose Imana yo ntimenyerwa! Inzu y’Imana yaba Umusigiti, yaba Kiriziya, yaba urusengero ni iyo gutinywa no kubahwa.

Numva ngo Abasilamu nabo inkweto bazibamazeho, ngo umuntu ajya kusali mu Musigiti agasiga inkweto ku muryango yagaruka akaziheba kuko hari mugenzi we waziviziye. Akajyana iz’abandi maze ize zabaye ibibonde (zishaje bihagije) akazita aho!!

Ibi nibyo bituma ntagaya n’insengero zashyizeho abasekirite basaka abantu mbere y’uko binjira mu rusengero, gusa nabo bakwiye gucungwa ngo harebwe niba ibyo umuntu yinjiranye ari byo asohokana, kuko ashobora gucyura iby’abandi yari yaje amara masa!! Hahaha

Imana itubabarire kuyibabaza bigeze aha, idufashe kandi itugirire neza! Ku bamenye Imana bakaba bubahuka gukora ibyo bishakiye mu nzu yayo, ibuka iri jambo niba wemera Bibiliya: Zaburi 50:21 (Ibyo urabikora, nkakwihorera, ukibwira ko mpwanye nawe rwose: Ariko nzaguhana, mbishyire imbere y’amaso yawe, uko bikurikirana.)

Ibi ni ukuri, twese turi munsi yo gukomera kw’Imana. Ni byo yuzuye imbabazi kandi irababarira, ariko hari igihe kigera ikagucishaho akanyafu, ikaguhana nk’uko umubyeyi ahana umwana we. Reka mbisubiremo, ubujura ntibukwiye mu nzu y’Imana.

Nsengumurenyi Denis Fabrice

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe