Umugore Boris Johnson ashinjwa guhonga amafaranga y’igihugu yemeye ko bagiranye umubano wihariye

Umushoramari w’Umunyamerikakazi washinjwe kenshi kuba ihabara rya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Jennifer Arcuri yemeye ko yagiranye n’uyu mugabo umubano wihariye ubwo yari Umuyobozi w’Umujyi wa Londres.

Umubano wa Boris Johnson na Jennifer Arcuri watangiye kunugwanugwa hagati ya 2008 na 2016, ubwo uyu mugabo yari akiri Umuyobozi w’Umurwa Mukuru w’u Bwongereza, Londres.

Iki gihe amakuru yavugaga ko uyu mugore yagiye abona akayabo k’amafaranga yahabwaga nk’inkunga ziturutse mu biro by’umuyobozi w’Umujyi wa Londres. Uretse aya mafaranga uyu mugore ngo yagiye yitabira ingendo z’ubucuruzi muri New York na Tel Aviv mu gihe atari abyemerewe ariko akagenda abifashwamo n’Ibiro bya Boris Johnson.

Ibi byatumye Polisi igenda ikora iperereza kuri Boris Johnson, ariko nyuma aza gusaba ko atakurikiranwa n’Ubugenzacyaha kubera ko nta bimenyetso simusiga bigaragaza ko aya manyanga yose yayagizemo uruhare mu buryo butaziguye.

Daily Mail yanditse ko nubwo ibi byose byabaga hagati y’aba babiri nta wigeze yerura ngo avuge ku mubano wihariye aba bombi bagiranye kugeza mu mpera z’iki cyumweru ubwo uyu mugore yabikomozagaho.

Abajijwe niba yarigeze akunda Boris Jonson, Jennifer Arcuri yavuze ko hari uburyo yumvaga amwitayeho ko ariko atabyita urukundo.

Ati “Muri icyo gihe, nitaga ku bimwerekeyeho cyane, ariko sinigeze nkoresha ijambo urukundo, sinashoboraga kubimenya ko ndi mu rukundo, uyu mugabo namwitagaho kandi ndakeka ko byumvikana. Ni ibyo nshaka kuvuga gusa.”

Ababijwe niba yarigeze agirana umubano wihariye na Boris Johnson igihe yari akiri kumwe n’umugore we Marina Wheeler Arcuri yavuze ko nta byinshi yabivugaho.

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe