Hon Makuza arashinja Rusesabagina ku mukorera itoteza ubwo yari yahungiye muri Mille Colline

Mu buzima busanzwe baravuga ko umuntu uzatera imbere abona amahirwe mu bintu byose, ariko amahirwe arushaho guhira nyirayo iyo adahujwe n’ibikorwa byo gushaka indonke mu bari mu kaga bakangishwa kubura ubuzima mu gihe badakoze ibyo wifuza.

Mu buhamya bwa Hon Makuza Bernard uzi neza Paul Rusesabagina, ubu uri mu nzego z’umutekano, avuga ko ari umuntu waranzwe no guhumurirwa n’ahantu hari ifaranga, bityo yarishatse no mu Batutsi bari bahungiye muri Hotel de Mille Collines bagerageza gucikisha amagara yabo.

Hon Makuza avuga ko Rusesabagina yishyuzaga abahungiye muri Mille Colline, abatishyuye agasaba ko bajugunywa hanze.

Ati: “Kuva yahagera kugera dutangiye kuhava nko mu matariki ya 29 Gicurasi 1994, yashyize ku nkeke ndetse n’iterabwoba twebwe twari tuyirimo, navuga ku kigero cya hafi ya bose kuko yishyuzaga amafaranga avuga ko abantu nibatishyura babajugunya hanze kuko icyo gihe Mille Colline yari ikikijwe na EX-FAR n’Interahamwe birirwa bajagata.

Ibyo nkabibonamo n’ikintu cy’ubugome kuko abantu bari mu kangaratete bategereje ko bashobora no kwica umunota ku wundi. Iyo nkeke abantu bayibayemo ariko bikaba bigaragara ko ibyo yakoraga icyo gihe byo gukata amazi, abantu bakanywa amazi ya pisine ”.

Hon Makuza yavuze ko Rusesabagina ari umuntu waranzwe no gukunda amafaraga ari nacyo cyamugejeje muri Hoteli ya Mille Colline.

Yagize ati: “Uriya mugabo ni umuntu uhumurirwa cyane n’ahantu hari amafaranga akaba ari nabwo buryo mu by’ukuri yajemo muri Mille Colline”.

Rusesabagina ngo Mille Colline ntiyayifataga nk’ubuhingiro ahubwo yayifataga nk’uburyo agomba kubonamo amafaranga kuko ngo hari n’abayamuhaye ku bari bayafite, kuko abantu bose ntabwo bahungaga bafite amafaranga.

Ati: “Hari abamusinyiraga impapuro ko bemera kuzamwishyura ariko kumva abantu bari muri ako kaga ukajya kubishyuza, icyo ni icyaha cyo kudatabara umuntu uri mu kaga”.

Hari hashize igihe Rusesabagina ashyiriweho impapuro mpuzamahanga zisaba ko afatwa agashyikirizwa ubutabera kugira ngo abazwe ku byaha bikomeye aregwa birimo iterabwoba, gutwika, ubushimusi n’ubwicanyi byakorewe abaturage b’inzirakarengane, b’Abanyarwanda.

MUHABURA.RW Amakuru nyayo

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe