U Rwanda rwamuritse imashini isuzuma amabwiriza yo kwirinda COVID-19

Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ubuzima RBC cyashyize ahabona imashini y’ikoranabuhanga ikorerwa mu Gihugu, izashyirwa ahahurira abantu benshi bakeneye kwinjira, zikajya zigaragaza niba uhaje yubahirije gahunda zitandukanye zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, zirimo gukaraba intoki no kwambara neza agapfukamunwa.

iyo mashini ‘Irembo ry’Isuku’ ishyirwa ahantu abantu binjirira bajya mu bigo binyuranye cyangwa bajya ahahurira abantu benshi. Ifite aho bakarabira intoki, ipima umuriro, inareba ko umuntu yambaye neza agapfukamunwa. Utabyujuje ntimwemerere kwinjira.

Iyo mashini ikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga, ifite umuryango umuntu yinjiriramo n’uwo asohokeramo. Mbere yo kwinjira iyo camera ibonaumuntu ikabona niba yambaye neza agapfukamunwa, yaba atakambaye neza cyangwa se afite umuriro mwinshi, ntimwemerere kwinjira.

Imashini ‘Irembo ry’Isuku’ zikorwa n’uruganda ruherereye i Masoro mu Karere ka Gasabo, zizakemura ikibazo k’imirongo akenshi yakundaga kugaragara ku marembo ahahurira abantu benshi nko mu masoko, muri gare cyangwa mu bigo abantu bashaka gukaraba banapimwa umuriro.




MUHABURA.RW Amakuru nyayo

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe