Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yemeje ko Gusezerana mu rusengero bikomorewe hamwe n’ubucyerarugendo

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Kamena 2020, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri idasanzwe, isuzuma ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19 yemeza ingamba zitandukanye zihita zitangira gushyirwa mu bikorwa.

Muri zo harimo izafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yabaye ku wa 2 Kamena zashimangiwe, ariko hari n’impndua zagaragaye cyane cyane mu rwego rw’ubukerarugendo no ku bijyanye n’imihango y’idini ndetse no gushyingiranwa mu rusengero.

Muri serivisi zakomorewe ku mabwiriza mashya, harimo ko ubukerarugendo bwo mu gihugu n’ubukerarugendo mpuzamahanga ku bashyitsi baje mu ndege zihariye (charter flights), baba abantu ku giti cyabo cyangwa abaje mu matsinda bwemewe. Amabwiriza kuri iyi ngingo akaba azatangwa n’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB).

Hoteli zizakomeza gukora, ndetse zemerewe kwakira inama hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Hoteli zirashishikarizwa kandi kugira uruhare mu bukerarugendo bw’imbere mu Gihugu.

Imihango yo gushyingirwa mu nsengero iremewe ariko ikitabirwa n’abantu batarenze 30. Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu izatanga amabwiriza kuri iyi ngingo.

Imihango y’idini yo guherekeza/gusezera uwapfuye mu nsengero iremewe ariko ikitabirwa n’abatarenze 30. Imihango yo gushyingura na yo ntigomba kurenza abantu 30.

Ibikorwa by’inzego za Leta n’iby’abikorera bizakomeza ariko buri rwego rugakoresha abakozi b’ingenzi, abandi bagakomeza gukorera mu rugo.

Ibikorwa bya siporo y’umuntu umwe cyangwa izindi zikorwa abantu bategeranye (non-contact sports) bizakomeza. Icyakora siporo ikorerwa mu nzu z’imyidagaduro (gyms) na siporo mu matsinda zirabujijwe. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na minisiteri ya Siporo.

Moto zemerewe gutwara abagenzi uretse mu turere twa Rusizi na Rubavu hashingiwe ku isesengura ryakozwe n’inzego z’ubuzima muri utwo turere. Abatwara moto barasabwa kubahiriza amabwiriza y’isuku no kwambara udupfukamunwa igihe cyose.

Ingendo hagati y’Intara cyangwa Umujyi wa Kigali zizakomeza, ariko kuva no kujya mu turere twa Rusizi na Rubavu birabujijwe. Icyakora amakamyo atwaye ibicuruzwa yemerewe kugenda mu turere twose.

Ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi rizakomeza, ariko rigomba kwitabirwa n’abantu batarenze 15.

Serivisi zizakomeza gufunga

Imipaka izakomeza gufungwa, kereka ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo trucks). Abanyarwanda n’abandi bantu basanzwe batuye mu Rwanda bemerewe gutaha, ariko bagahita bashyitwa mu kato (isolation) nk’uko amabwiriza y’ubuzima abiteganya. Abari mu kato biyishyurira ikiguzi cya serivisi zose bahabwa.

Ingendo mu modoka rusange mu turere twa Rusizi na Rubavu zirabujijwe. Imodoka zitwara ibicuruzwa n’ibiribwa zo zemerewe gukora.

Amashuri azakomeza gufunga kugeza muri Nzeri 2020.

Insengero zizakomeza gufunga. ABanyamadini basashishikarizwa gukomeza gushyiraho ingamba zo gukumira no kwirinda COVID-19, mu rwego rwo kwitegura kuba insengero zafungurwa mu minsi 15 iri imbere, hashingiye ku bizava mu isesengura ry’inzego z’ubuzima.

Amateraniro rusange cyangwa mu ngo arabujijwe.

Utubari tuzakomeza gufunga n’ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizakomeza gufunga.

Ingamba rusange zo kwirinda COVID-19

Gahunda yo gupima abantu mu buryo bwa rusane izakomeza mu Gihugu hose.

Udupfukamunwa tuzakomeza kwambarwa neza, igihe cyose umuntu agiye aho ahurira n’abandi.

Serivisi zose zemerewe gukora zizakomeza kubahiriza amabwiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima (gukarama intoki, kwambara udupfukamunwa, gusiga intera hagati y’umuntu n’undi).

Abacuruzi bose barakangurirwa kwemera kwishyurwa hifashishijwe ikoranabuhanga nka bumwe mu buuryo bwo kwishyurana.

Ingendo zirabujijwe guhera saa tatu z’ijoro (9:00pm) kugeza saa kumi n’imwe za mugitondo (5:00am)

Izi ngamba zizongera kuvugururwa nyuma y’iminsi 15, hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima.




Chief Editor/MUHABURA.RW

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe