Mu by’ukuri muri Afurika y’Iburasirazuba turacyafite ibibazo bike tugomba guhangana na byo – Perezida Kagame

Perezida Kagame yitabiriye mu buryo bw’ikoranabuhanga inama yahuje Biro y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika n’ abahagarariye imiryango ihuza ibihugu byo mu turere, n’Intumwa Zihariye z’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika .

Iyi nama yibanze ku gukomeza ubufatanye mu guhashya burundu icyorezo cya Koronavirusi bujyana no guhuza imikorere n’imikoranire mu gushaka ibisubizo birambye mu rwego rw’ubuzima n’urw’ubukungu ku mugabane w’Afurika.

Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bitabiriye inama nk’Umuyobozi w’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba , yagarutse ku ntambwe y’ubufatanye imaze guterwa mu bihugu bigize uwo muryango ariko akomoza no ku bibazo bike bikigaragaramo.

Yavuze ko ibihugu bigize EAC bikomeje gushyira hamwe mu guhuza uburyo bworoshya ubucuruzi, bugendana no kurinda ubuzima rusange bw’abaturage. Muri ubwo buryo harimo kwimakaza ikoreshwa ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga no guhuza amabwiriza yo gusuzuma COVID-19.

Yakomeje avuga ko muri EAC hakiri ibibazo bagomba guhangana na byo, ariko ntiyabyibandaho mu rwego rwo kwirinda kubyikoreza abitabiriye iyo nama.

Yagize ati: “Mu by’ukuri muri Afurika y’Iburasirazuba turacyafite ibibazo bike tugomba guhangana na byo ntakwirirwa ntura ku bitabiriye iyi nama, ariko tuzakomeza gukora ibishoboka ngo tugire imyumvire imwe ku ngorane iki cyorezo giteza n’uburyo zakwirindwa. Ndahamya ntashidikanya ko umuvandimwe wange Perezida [wa Kenya] Uhuru Kenyatta, yumva neza ibyo ndimo kuvuga. Dufite ikibazo cyo guhuza ibikorwa n’icyo kutumva kimwe ingamba tugomba gufata, ariko tuzakomeza kubikoraho.”

Perezida Kagame yanagarutse ku buryo urupfu rwa Perezida Petero Nkurunziza rwashenguye ibihugu bya EAC, aboneraho umwanya wo kongera kwihanganisha umuryango we n’abaturage b’u Burundi muri rusange.

Ku kicaro gikuru cya EAC, amabendera y’ibihugu bigize umuryango yose yururukijwe mu kwifatanya n’Abarundi kunamira Nyakwigendera. Ubuyobozi bwa EAC bwashimangiye ko kubura Perezida Nkurunziza atari igihombo cy’u Burundi gusa ahubwo ari icy’Umuryango wose.

JPEG - 187.4 kb
Perezida Kagame yitabiriye mu buryo bw’ikoranabuhanga inama yahuje Biro y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika

Perezida Kagame yongeye gushima ubuyobozi bwa AU n’ubwa Komisiyo yayo, ku bwitange n’ubunyamwuga bukomeje kuburanga, by’umwihariko muri ibi bihe bitoroshye Afurika n’Isi yose bihanganye n’umwanzi utagaragara.

Yashimye by’umwihariko Umuyobozi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika Perezida Cyril Ramaphosa, na Moussa Faki Mahamat uyoboye Komisiyo ya AU, adasize na Biro Nyobozi yose ku bufatanye yagaragaje.

Yashimiye kandi Dr John Nkengasong, Umuyobozi w’ Ishami ry’Afurika ry’Ikigo gishinzwe kurwanya no kwirinda indwara (Africa CDC), kuri raporo yumvikana yagejeje kuri abo bayobozi.

Yashimiye kandi itsinda ry’impuguke zashyiriweho gutegura ahazaza h’Afurika mu by’ubukungu, ashimangira ko umurimo barimo gukora udafitiye inyungu Afurika gusa ahubwo ufatiye runini Isi yose.

Perezida Kagame yanashimiye Strive Masiyiwa uyoboye gahunda yo kongera ibikoresho by’ubuvuzi bikorewe muri Afurika, agira ati: “Ibi bizafasha Afurika kwikorera ibikoresho by’ubuvuzi biboneka mu gihe gikwiye, ku biciro binogeye buri wese.”

MUHABURA.RW

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe