Ingendo zihuza intara zakomorewe usibye mu turere twa Rusizi na Rubavu

Mu masaha ya nyuma ya saa sita yo ku wa Kabiri tariki 02 Kamena 2020, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yongeye gusuzuma ingamba zashyiriweho kwirinda icyorezo cya Koronavirusi (COVID19) no kungurana ibitekerezo ku ngamba zikomeza kubahirizwa.

Muri iyo nama hemejwe imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 18 Gicurasi 2020.

Bimwe mu bishya byatangajwe mu myanzuro y’inama y’uyu munsi harimo kuba ingendo kuri moto zakomorewe uretse mu turere twa Rusizi na Rubavu duhana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho byagaragaye ko turi mu byago byinshi byo kwandura no gukeirakwiza COVID-19.

Ikindi ni uko ingendo hagati y’Intara zitandukanye cyangwa Umujyi wa Kigali zemewe ariko kuva mu turere twa Rusizi na Rubavu bikaba bibujijwe. Icyakora amakamyo y’ibicuruzwa yemerewe kugenda mu turere twose, ariko ntatware abantu barenze babiri.

Ingendo mu modoka rusange mu turere twa Rusizi na rubavu zirabujijwe.

Ingamba rusange zo kwirinda COVID-19

Abagize Guverinoma bashimye Abanyarwanda kubera ubufatanye bukomeje kubaranga, banabibutsa gukomeza kutirara mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Inama y’Abaminisitiri yunguranye ibitekerezo ku ngamba na gahunda zo kuzahura ubukungu no kwihaza mu gihe giciriritse n’igihe kirambye.

Inama y’Abaminisitiri yasuzumye ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, yemeza ko ingamba zikurikira zihita zitangira gukurikizwa:

Gahunda yo gupima abantu indwara ya COVID-19 izakomeza mu Gihugu hose.

Udupfukamunwa tuzakomeza kwambarwa igihe cyose umuntu agiye aho ahurira n’abandi.

Serivisi zemerewe gukora zizakomeza kubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima (gukaraba intoki, kwambara udupfukamunwa, gusiga intera hagati y’umuntu n’undi).

Abacuruzi bose barasabwa kwemera kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga nka bumwe mu buryo bwemewe bwo kwishyurana.

Ingendo zirabujijwe guhera saa tatu z’ijoro kugeza saa kumi n’imwe za mugitondo.

Serivisi zemerewe gukora

Ibikorwa by’inzego za Leta n’iby’abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rugakoresha abakozi b’ingenzi, abandi bagakomeza gukorera mu rugo.

Ibikorwa bya siporo y’umuntu umwe cyangwa izindi zikorwa abantu bategeranye (non-contact sports) biremewe. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ibishinzwe.

Icyakora siporo ikorerwa mu nzu z’imyidagaduro (gyms) na siporo mu matsinda zirabujijwe.

Moto zemerewe gutwara abagenzi uretse mu turere twa Rusizi na Rubavu. Ibi bikaba bishingiye ku byavuye mu isuzuma ry’inzego z’ubuzima riherutse gukorerwa hirya no hino mu turere. Abatwara moto barasabwa kubahiriza amabwiriza y’isuku no kwambara udupfukamunwa igihe cyose.

Ingendo hagati y’Intara cyangwa Umujyi wa Kigali ziremewe, ariko kuva no kujya mu turere twa Rusizi na Rubavu birabujijwe. Icyakora amakamyo atwaye ibicuruzwa yemerewe kugenda mu turere twose ariko ntatware abantu barenze babiri.

Imihango yo gushyingura igomba kujyamo abantu batarenze 30.

Ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi rizakomeza, ariko rigomba kwitabirwa n’abantu batarenze 15.

Serivisi zizakomeza gufunga

Imipaka izakomeza gufungwa, kereka ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo trucks).

Abanyarwanda n’abandi bantu basanzwe batuye mu Rwanda bemerewe gutaha, ariko bagahita bashyitwa mu kato (isolation) nk’uko amabwiriza y’ubuzima abiteganya. Abari mu kato biyishyurira ikiguzi cya serivisi bahabwa.

Ingendo mu modoka rusange mu turere twa Rusizi na Rubavu zirabujijwe.

Amashuri azakomeza gufunga kugeza muri Nzeri 2020.

Insengero zizakomeza gufunga

Inama n’amateraniro rusange cyangwa mu ngo z’abantu birabujijwe.

Utubari tuzakomeza gufunga.

Izi ngamba zizongera kuvugururwa nyuma y’iminsi 15, hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima.

Inama y’Abaminisitiri yemeje politiki, imishinga y’amategeko n’amateka bikurikira:

Politiki (policy) y’ubumenyi, ikoranabuhanga na inovasiyo na gahunda yo kuyishyira mu bikorwa.

Umushinga w’itegeko rigenga Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG).

Iteka rya Perezida ryirukana ba Ofisiye n’iteka rya Minisitiri ryirukana ba Su-Ofisiye n’abapolisi bato muri Polisi y’u Rwanda.



Chief editor/ MUHABURA.RW

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe