Minisiteri y’Ubuzima yatangaje kuri uyu wa Gatandatu mu Rwanda habonetse abandi bantu batandatu banduye Coronavirus, bituma umubare w’abamaze gusangwamo iyi ndwara ugera kuri 60.
Imibare yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu barwayi batandatu bashya, batanu bayiturukanye mu mahanga bahita bashyirwa mu kato, mu gihe umwe yahuye n’umuntu wanduye, nawe ashyirwa mu kato.
Abantu bane baje baturutse Dubai bahita bashyirwa mu kato
Umuntu umwe waje aturutse muri Amerika ahita ashyirwa mu kato
Umuntu umwe watahuwe ko yahuye n’undi urwaye Coronavirus mu Rwanda, ahita ashyirwa mu kato