COVID-19 : Muri uyu mwaka Abanyarwanda bagomba kwitegura kwibuka mu bundi buryo – Ibuka

Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (Ibuka), urasaba Abanyarwanda gukurikiza amabwiriza ya Leta yo kwirinda mu gihe igihugu kiri hafi kwinjira mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 26, bizatangira ku itariki ya 07 Mata.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Naphtal Ahishakiye, avuga ko abaturage bagomba kwitegura mu mutwe, kuzakira ubundi buryo buzashyirwaho bwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, kubera ko icyorezo cya Coronavirus cyugarije isi n’u Rwanda kitazatuma bikorwa mu buryo bwari busanzwe.

Mu bihe bisanzwe, ukwezi kwa Werurwe kwajyaga guharirwa ibikorwa byo kwitegura ibihe byo kwibuka, birimo gusukura ku nzibutso n’ibindi bikorwa.

Mu cyumweru cyo kwibuka, ni ukuvuga kuva tariki ya 07 kugeza ku ya 14 Mata, Abanyarwanda n’inshuti zabo basura inzibutso bakahashyira indabo, ari nako baha icyubahiro imibiri y’abazize Jenoside iharuhukiye.

Muri uyu mwaka, Abanyarwanda bagomba kwitegura kwibuka mu bundi buryo

Ruhumuriza Richard/MUHABURA.RW

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe