Inkuru Iheruka
USA:Hasohotse icyegeranyo cy’amapaji 300 kirimo impamvu nyinshi zo kweguza Perezida Donald Trump
Inkuru Ikurikira
Imibare igaragaza ko abaturage bo mu ntara y’Iburengerazuba bafitiye icyizere Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku kigero cya 99.7% mu gihe icyo bafitiye inkiko kiri kuri 91.8%.
Ibi byagaragarijwe abayobozi b’inzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa mu iterambere mu turere tugize intara y’Iburengerazuba aho bamurikiwe uko abaturage babona imitangire ya serivisi n’imiyoborere mu nzego zibegereye nk’uko byagaragajwe na citizen report cards 2019 (CRC2019).
Icyizere abaturage bafitiye inzego z’Ubuyobozi bw’igihugu nk’uko byagaragajwe na CRC2019 : Perezida wa Repubulika afite amanota 99.7%, Inteko Ishingamategeko ifite amanota 96.4% naho inkiko zifite amanota 91.1%.
Ni mu gihe kandi icyizere abaturage bafitiye inzego z’umutekano ku isonga haza Ingabo z’u Rwanda RDF n’amanota 99.4%, Polisi y’Igihugu RNP n’amanota 96.6% naho urwego rwa DASSO amanota 89.3%.
Umuyobozi w’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere ’RGB’,Usta Kaiyitesi yasabye inzego z’ibanze guha agaciro abafatanyabikorwa no guhuza igenamigambi mu rwego rwo kwihutisha iterambere no kunoza imitangire ya serivisi.
MUHABURA.RW
Inkuru Iheruka
USA:Hasohotse icyegeranyo cy’amapaji 300 kirimo impamvu nyinshi zo kweguza Perezida Donald Trump
Inkuru Ikurikira
Recover your password.
A password will be e-mailed to you.