RDC: Umuyobozi w’umutwe wa FDLR Gen.Mudacumura yishwe arashwe

Umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa FDLR , Sylvestre Mudacumura wanashakishwaga na ICC yiciwe muri RDC mu gace ka Nyanzale, chefferie ya Bwito.

Mu gitero cyabaye mu gitondo cya kare kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Nzeri kikagabwa ahitwa Bwito, nicyo cyahitanye Gen Mudacumura.

Bivugwa ko icyo gitero cyagabwe n’abarwanyi bo mu mutwe witwa Nduma bamusanze aho yabaga bamutunguye bakamurasa agahita yitaba Imana.

Aba barwanyi ngo bakomeje guhashya umutwe wa FDLR mu gace ka Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru.

Amakuru y’urupfu rwe nk’uko Reuters ducyesha iyi nkuru ibitangaza,yemejwe n’Umuvugizi w’Igisirikari cya Congo, Richard Kasonga, aho yavuze ko Mudacumura yishwe mu ijoro ryakeye mu Ntara ya Rutchuru.

JPEG - 159.8 kb
Gen.Mudacumura ngo yishwe arashwe anzwe aho yari atuye

Gen Mudacumura yari mu bantu bashakishwa n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye ( ICC) kuko yasohotse ku mpapuro zo kumuta muri yombi bitewe n’uko ari umwe mu bayobozi b’umutwe wa FDLR urimo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni mu gihe kandi umuryango Uharanira uburenganzira bwa Muntu, Human Rights Watch(HRW), muri Nyakanga 2017 wahamagariye abayobozi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’abari mu butumwa bwa Loni mu kugarura amahoro muri iki gihugu, kongera imbara mu gushakisha Mudacumura akoherezwa i La Haye.

Gen Sylvestre Mudacumura yagizwe umugaba Mukuru w’Ingabo za FDLR nyuma y’itahuka rya Gen Paul Rwarakabije wawuyoboraga mbere ye. Mudacumura yahoze mu Ngabo z’u Rwanda mbere ya Jenoside, yabaye mu mutwe w’abarindaga Perezida Habyarimana, yari n’umwe mu bayobozi bakuru bawo.

Chief Editor/MUHABURA.RW

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe