Ntabwo Imana izamanura umuceri,ibishyimbo n’amafaranga ngo n’uko wayisenze cyane-Minisitiri Uwizeyimana

Umunyamabanga wa leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko Evode Uwizeyimana, yabwiye abaturage ko nta gihugu na kimwe ku Isi cyatejwe imbere no gusenga gusa badakora, abasaba kubanza gukora ubundi bakiragiza Imana mu bikorwa byabo.

Yabivuze kuri uyu wa Gatandatu ubwo abitabiriye umwiherero w’abayobozi bakuru b’inzego zose zibumbiye mu rwego rw’ubutabera, bifatanyaga mu muganda rusange n’abaturage bo mu Kagari ka Barija, Akarere ka Nyagatare.

Hakozwe umuganda wo gucukura umuyoboro w’amazi ungana na kilometero ebyiri witezweho guha amazi meza ingo zirenga 400 zo mu mudugudu wa Burumba. Ibikorwa byakozwe uyu munsi bikaba byabariwe agaciro ka miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Uwizeyimana yabwiye abaturage bitabiriye uyu muganda ko bagomba gukoresha imbaraga zabo zose mu gukora ibikorwa bituma biteza imbere batarindiriye kwizera Imana gusa.

Yagize ati “Ibi bihugu byose mubona biteye imbere ndetse n’aba bantu bose mubona bakize, nta muntu n’umwe nzi watejwe imbere no gusenga, nta numwe. Wenda urakora ugasenga ugasaba Imana guha umugisha ibikorwa byawe kugira ngo bigende neza, niba warahinze byere cyangwa niba ucuruza wunguke ariko ntabwo Imana izamanura umuceri n’ibishyimbo n’amafaranga ngo nuko wayisenze cyane.”

Yakomeje agira ati“Nubwo wapfukama amavi agakoboka ushobora kurinda upfa tukagushyingura, rero mujye musenga Imana ariko munakore mwiteze imbere.”

Yasabye abanyamadini kujya babwiriza abantu gukora cyane kugira ngo igihugu kirusheho gutera imbere aho kubabwiriza kwizera ijambo ry’Imana gusa.

Minisitiri w’urubyiruko akaba n’imboni y’Akarere ka Nyagatare Rosemary Mbabazi wari witabiriye uyu muganda, yashimiye abaturage bitabiriye uyu muganda ari benshi.

Minisitiri Mbabazi, yabijeje ko ikibazo cy’amazi kigiye gukemuka muri uyu mudugudu bitewe n’umuyoboro wacukuwe n’abaturage bafatanyije n’aba bayobozi.

Yabasabye gukomeza kubungabunga ibikorwa remezo byagezweho ndetse no kurushaho kwiteza imbere.

Ku ruhande rw’abaturage babashije kuganira n’itangazamakuru abenshi batuye muri uyu mudugudu bavuga ko ubusanzwe bavomaga amazi yo mabi bimamu bidamu bityo kubona amazi meza yo kunywa bikaba byari bigoye.

Magingo aya aba baturage bavuga ko amazi bakundaga kuyabura kandi n’iyo bagize ngo babonye aho bayagura ikibodo kigura amafaranga 100 y’u Rwanda cyangwa ayarenzeho.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe