Nantes yasabye Cardiff kuyishyura kuri Emiliano Sala waburiwe irengero mu mpanuka y’indege

Ikipe ya Nantes yo mu Bufaransa yasabye ko ikipe ya Cardiff City itangira kwishyura kuri miliyoni 15 z’amapawundi (ni ukuvuga arenga miliyoni 15 mu mafaranga y’u Rwanda) amakipe yombi yemeranyijwe nk’ikiguzi cy’umukinnyi Emiliano Sala.

Uyu rutahizamu ukomoka muri Argentine, hamwe n’umudereva David Ibbotson, bari mu ndege Piper Malibu N264DB yaburiwe irengero igeze hafi y’ibirwa by’ahitwa Guernsey, ku itariki ya 21 y’ukwezi gushize kwa mbere.

Sala w’imyaka 28 y’amavuko, ni we mukinnyi ikipe ya Cardiff yari iguze amafaranga menshi cyane kurusha undi uwo ari we wese mu mateka yayo, ariko ntiyigeze ayikinira n’umukino n’umwe.

Cardiff yatangaje ko yabaye ihagaritse icyiciro cya mbere cyo kwishyura ikiguzi cy’uwo mukinnyi cyari giteganyijwe, kugeza inyuzwe n’ibyangombwa.

Byitezwe ko ikiguzi cya Sala gitangwa mu byiciro mu gihe cy’imyaka itatu.

Mu kindi kinagiro yagiranye n’ikinyamakuru L’Équipe cyo mu Bufaransa, Mehmet Dalman, umuyobozi mukuru wa Cardiff, yasobanuye ko Nantes yaboherereje fagitire (facture) y’icyiciro cya mbere cy’ubwishyu kingana na miliyoni 6 z’ama-Euro (arenga gato miliyoni 5 z’amapawundi).

Muri icyo kiganiro, Dalman yongeyeho ati “Tugomba kugaragaza kubaha umuryango. Hakomeje igikorwa cyo gushakisha indege”.

Hagati aho, ikigo cy’Ubwongereza gikora iperereza ku mpanuka zo mu kirere cyatangaje ko gifatanyije n’izindi mpuguke, bashoboye kubona umurambo mu bisigazwa by’indege yarimo Sala n’umudereva Ibbotson w’imyaka 59 y’amavuko.

Mbere yaho, ubuyobozi bwa Cardiff bwari bwavuze ko bwatangajwe nuko Nantes yasabye kwishyurwa mu gihe hakomeje igikorwa cyo kugerageza gutahura aho indege abo bombi barimo iherereye.

Kuri ubu Nantes ivuga ko ishobora no kwitabaza inkiko mu gihe yaba idahawe ubwo bwishyu bw’icyiciro cya mbere mu gihe kitarenze iminsi 10.

Ku rundi ruhande kandi umwe mu bakozi b’ikipe ya Cardiff avuga ko bazakurikiza ibikubiye muri kontaro, ariko ko batazabikora mu gihe “ibimenyetso byose” bitarasobanuka.

Ntibizwi niba iyi kipe ifite ubwishingizi bujyanye n’ikiguzi cy’umukinnyi Sala.

Ikipe ya Bordeaux yo mu Bufaransa nayo igomba kubona kuri ayo mafaranga y’ikiguzi cya Sala. Byibazwa ko angana na 50% by’ikiguzi cyose.

Sala yakinaga muri Bordeaux guhera mu mwaka wa 2012 kugera mu wa 2015, mbere yuko yerekeza muri Nantes.

Indege yari itwaye Sala na Ibbotson wo muri Lincolnshire mu Bwongereza, yaburiwe irengero yerekeza i Cardiff nyuma y’aho Sala yari yasubiye mu ikipe ya Nantes gusezera abo bahoze bakinana.

Yanditswe na Habarurema Djamali

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe