Indege ya Boeing yaritwaye inyama yakoze impanuka abantu 15 bahasiga ubuzima

Indege ya gisirikare cya Irani yo mu bwoko bwa Boeing 707 yasandariye mu bukonje bukabije kuri uyu wa mbere mu burengerazuba bw’umurwa mukuru wa Irani ’Tehran’ abantu 15 muri 16 bari bayirimo bahasiga ubuzima.

Igisirikare cya Irani nicyo cyatangaje iby’iyi mpanuka yabereye mu bilometero 40 uvuye mu murwa mukuru Tehran. umuntu umwe mu bantu 16 wari ushinzwe gukora iyi ndege niwe wabashije kurokoka akaba yahise ajyanwa mu bitaro nk’uko Fars news agency ducyesha iyi nkuru yabitangaje.

Iyi ndege yaguye hafi y’ikibuga cy’indege cya Fath kiri mu maboko y’abasirikare batavuga rumwe n’iki gihugu kikaba giherereye hafi y’umujyi wa Karaj rwagati mu ntara ya Alborz.

Itangazo igisirikare cyashyize ahagaragara rigira riti”Indege y’imizigo ya Boeing 707 yari itwaye inyama izikuye Bishkek muri Kyrgyzstan yagize impanuka igwa ku kibuga cy’indege cya Fath uyu munsi…Umukoze ushinzwe kuyikora yarokotse ajyanwa ku bitaro”.

Iryo tyangazo rikomeza rivuga ko impanuka yabaye ubwo iyi ndege yari imaze guhaguru maze mu gihe cyo kugwa irangenda igonga urukuta ihita ifatwa n’inkongi y’umuriro.

Umuvugizi w’igisirikare Shahin Taghikhani, yabwiye televiziyo y’igihugu ko indege yari iyi gihugu cya Irani kandi ko abari bayirimo bari abaturage ba Irani.Iri tangazo rya gisirikare ryaje nyuma y’uko hari ukutumvikana kwabaye kw’abashatse kuyiyitirira.

Televiziyo y’igihugu yavuze ko abashinzwe ubutabazi boherejwe aho impanuka yabereye hagati y’ikibuga cy’indege cya Fath n’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Payam aho iyo ndege bivugwa ko yari igiye kugwa.

Yanditswe na Habarurema Djamali

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe