Kanye West yiyamye abavuga urubavu rwe

Kanye West (Ifoto/ Interineti )

Icyamamare Kanye West wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yihanangirije abamaze iminsi bavuga amagambo yo gusebya umugore we Kim Kardashian.

Inkuru dukesha urubuga Metro iravuga ko Kanye West amaze kurengwa n’ amagambo agenda akwirakwira ko umugore we Kim Kardashian yaba yararyamanye n’umuhanzi Drake nyuma yo gushyira hanze indirimbo yise” Kiki, do you love me?”, Nick Cannon nawe akemeza ko Kim Kardashian yaryamanye nawe.

Kanye West yafashe umwanya yifata video n’amajwi ayishyira k’urubuga rwe rwa Instagram yiyama abamuvugira umugore agira ati “Haribyo nshaka ku babwira icyambere, ndashaka ku bwira wowe Nick Cannon numvise ko wigeze gutereta umugore wanjye, rero niba ugiye gukora ikiganiro ntugashyiremo umugore wanjye wemeza ko yaba yararyamanye na Drake kuko ntago binyubahishije”.

Kanye West afata akaruhuko akomeza yiyama Drake agira ati” Nibyinshi wagiye ukora bidatungaye; abantu bagenda bakwirakwiza amagambo avuga ko waryamanye n’umufasha wanjye ukabyumva ntugire icyo ubivugaho. Ntago aribyiza nagato.

Urugero niba narimfite umukunzi muri Chicago witwa Renitta ngashakana n’uwitwa Rihanna sinakora indirimbo ngo nyite Riri kuko baba bajya kwitiranwa”.

Akomeza agira Ati” Sinzi iyo bituruka urumunyabwenge cyane muvandi!. Ntugakore ibintu byoguteranya ntago ari byiza ».


Kanye West (ibumoso),Kim Kardashian (hagati),Nick Cannon na Drake(iburyo)

Kanye West ni umuraperi akaba n’umugabo w’icyamamare Kim Kardashian bakaba bafitanye abana batatu.

Nick Cannon ni umuraperi, umukinnyi w’amafilimi, umwanditsi, umunyamakuru ku ma televiziyo, umushyushya rugamba n’ibindi byinshi. Yabayeho umugabo w’icyamamare Mariah Carey bafitanye abana babiri bimpanga.

Drake ni umuraperi, umwanditsi, umukinnyi wa ma filimi ndetse akaba atunganya n’imuziki.


Drake na Kanye West bakomeje kurebana ayi ngwe kubera Kim Kardashian

Yanditswe na Mariza Samantha MUHABURA.RW

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe