Tugomba kwemera uruhare rwacu mu gushyira ubushobozi bwa Afurika ahatari ho-Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame ntiyemeranya n’abavuga ko Afurika itakwiteza imbere nta nkunga ihawe, akemeza ko umutungo utikirira mu nzira zitemewe ari wo mwinshi kandi ukwiye kugaruzwa.

Ibi yabivugiye mu kiganiro cyabereye mu nama yateguwe n’Ihuriro Nyafurika ry’imiyoborere (ALF), iteraniye i Kigali kuva kuri uyu wa Kane tariki 2 Kanama 2018.Icyo kiganiro kikaba cyavugaga ku “Gutera inkunga Umugabane wa Afurika hagamijwe iterambere rirambye”.

Icyo kiganiro gihuriyemo Benjamin Mkapa wahoze ari Perezida wa Tanzania, Hassan Mohamed wahoze ari Perezida wa Somalia, Mukhisa Kituyi uyobora ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku bucuruzi n’iterambere (UNCTAD).

Perezida Kagame yemeza ko agaciro k’ibinyura mu nzira zitemewe, imisoro itishyurwa n’ibicuruzwa binyura mu nzira zitazwi karuta kure inkunga ibihugu bya Afurika biterwa n’amahanga.

Agira ati “Tugomba kwemera uruhare rwacu mu gushyira ubushobozi bwa Afurika ahatari ho, kandi tukiyemeza kubikosora.”

Perezida Kagame avuga ko ikibabaje ari umuco ukomeje kuranga Abanyafurika wo gusaba n’ibintu bisanzwe biri ku mugabane wabo.Gusa yongeraho ko amavugurura yatangiye gukorwa mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe atanga icyizere.

Perezida Kagame ati “Kuba amavugurura y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe twatangiye mu mwaka w’2016 akomeje kugera ku ntego yayo, byerekana ko Afurika ifite ubushake bwo gutera inkunga intego Abanyafurika dusangiye.”

Perezida Kagame yavuze ko hacyenewe kujya hatekerezwa ku gihombo giterwa n’umutungo w’Afurika unyura mu nzira zitazwi kandi nyuma ugasanga habayeho kujya gushakira ahandi ibyo umugabane ufite.

Perezida Kagame ati”Igisobanuro ’cy’umutungo unyura mu nzira zitazwi’ kigomba kongerwaho n’umuco wo gushakira ahandi ibyo dufite iwacu.Tugomba kujya dutekereza ku gihombo ibi biteza umugabane wacu”.

Gusa Guverinoma y’u Rwada yiyemeje gutangira kuvuguta umuti wo kurwanya inyerezwa ry’umutungo wa rubanda , ishyiraho komosiyo igamije gukurikirana uko imari ya Leta ikoreshwa izwi nka PAC ndetse inashyiraho n’urwego rubishinzwe rwitwa OAG (Office of the Auditor General).

Ariko nyuma y’imyaka 10 Guverinoma yatangiye kugaruza imwe mu mitungo yagiye inyerezwa ndetse n’ikigereranyo cy’amafaranga anyerezwa kiragabanuka.


Perezida Kagame mu nama y’Ihuriro Nyafurika y’Imiyoborere (ALF)

Yanditswe na Habarurema Djamali

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe