Abayobozi b’ibihugu byo mu Muhora wa ruguru bemeje umushinga munini uhuriweho n’ibyo bihugu byose

Abayobozi bakuru b’Ibihugu byo mu Muhora wa Ruguru bemeranyije gutangiza umushinga wo kubaka icyogajuru gihuriweho muri aka karere.Ni umushinga wemeranyirijweho mu Nama ya 14 yiga ku mishinga y’Umuhora wa Ruguru yabereye muri Kenya kuri uyu wa 26 Kamena 2018.

Muri iyi nama yasuzumiwemo ibimaze gukorwa ku myanzuro yafashwe mu iheruka yabereye muri Uganda muri Mata 2016, iniga ku mishinga y’ahazaza. Yayobowe na Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, yitabiriwe na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Yoweri Museveni wa Uganda; Umujyanama mu bukungu wa Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo, Aggrey Tisa Sabuni; Visi Perezida wa Kenya, William Ruto n’intumwa zihagarariye Tanzania, u Burundi na Ethiopia, ibihugu byahawe kuba muri uyu muryango nk’indorerezi.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter Ambasaderi wa Uganda muri Tanzania, Richard Kabonero, yanditse agira ati”Inama y’Abakuru b’Ibihugu bihuriye mu Muhora wa Ruguru yemeje gushyiraho icyogajuru gihuriweho kizakora mu karere kose.”

Ibyogajuru byinshi bikoresha ikoranabuhanga ryifashishwa mu nzego zirimo iza gisirikare, kugenzura imikorere n’imibereho y’abantu, itumanaho no gutembera mu isanzure.

Uyu mushinga nuramuka ushyizwe mu bikorwa uzafasha abatuye EAC kwihuta muri serivisi zo guhana amakuru mu buryo bworoshye no kubona internet ihendutse.

Mu Ugushyingo 2012, Umuryango ushinzwe Itumanaho muri Afurika y’Uburasirazuba (EACO) wasinye amasezerano na Sosiyete Mpuzamahanga igenzura ibyogajuru (International Telecommunication Satellite Organisation- ITSO) agamije kuzamura ikoranabuhanga mu mikorere y’icyogajuru mu karere. ITSO yagombaga guhugura abantu b’inararibonye mu mikorere y’icyogajuru mu karere.

Amasezerano mashya y’icyogajuru gihuriweho agena ko ibihugu byo mu karere bizongererwa imbaraga ndetse bikanazamura ibikorwa remezo. Nta gihe cyatangajwe uyu mushinga uzatangirira gushyirwa mu bikorwa.

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu mishinga y’Umuhora wa Ruguru, kongera guhura ni umwanya wo gusubiza amaso inyuma ku bimaze gukorwa no gufata ingamba nshya ku mishinga iri imbere.

Perezida Kagame yagize ati “Ndashimira Perezida Kenyatta kuba wongeye guhuza iyi nama nyuma y’imyaka hafi ibiri y’ikiruhuko kugira ngo dukomereze ku muvuduko twari twatangiriyeho, mu guhurira hamwe no gukorana ku mishinga duhuriyeho ku nyungu z’ibihugu byacu n’abaturage.”

Yashimangiye ko hari intambwe imaze guterwa mu guhuriza hamwe za guverinoma, ubucuruzi, abashoramari bo mu gihugu na mpuzamahanga, mu bufatanye bugamije gutuma imishinga yose y’ingenzi ku iterambere ry’abaturage ishoboka.

Yagize ati “Hari ibintu byinshi bizahora bikeneye gukorwa ariko uyu mwanya uraduha amahirwe yo gusubiza amaso inyuma ku byakozwe n’ibyo tugomba gukora.”

Undi mushinga wemeranyijweho muri iyi nama ni ujyanye no gukora inyigo y’ubw’ubwikorezi mu Kiyaga cya Victoria, hagasuzumwa uburyo bwizewe bwo gukora ubw’ibikomoka kuri peteroli muri ibi bihugu.

Aba bayobozi banemeranyije kongera amafaranga mu bigo by’icyitegererezo byafasha mu kuzamura ubushobozi bw’abakozi, bukenewe kugira ngo imishinga y’umuhora wa ruguru ishyirwe mu bikorwa.

Hanaganiriwe ku ntambwe yatewe mu bijyanye n’urujya n’uruza rw’abantu, ubucuruzi, ubukerarugendo, kubona imirimo na serivisi, imnikoranire mu bijyanye n’ubutwererane mu kubungabunga umutekano, kugenzura ikirere n’ibindi.

Uretse icyo cyogajuru kizaba gihuriweho, muri aka karere ibihugu byagiye bitera intambwe yerekeza kuri iryo koranabuhanga rihanitse.

Kenya yohereje icyogajuru cyayo cya mbere mu kirere muri Gicurasi 2018, ihita yinjira mu bihugu bike bya Afurika bifite agahigo ko kuba bigifite mu isanzure. Uyu mushinga watwaye miliyoni 120 z’amashilingi ya Kenya.

Ku ruhande rw’u Rwanda, mu mpera z’umwaka ushize byatangajwe ko inzego z’abikorera mu Rwanda, Ikigo cy’Abayapani Gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga, JICA, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) n’Ikigo cy’Abayapani gishinzwe ibyogajuru, JAXA, bari mu bufatanye buzatuma u Rwanda rubona icyogajuru mu 2020.

Muri Gicurasi 2018, RURA yashyize umukono ku masezerano n’ibigo byo mu Buyapani, atuma impande zombi zinjira mu bikorwa nyirizina byo gutunganya icyogajuru.

Kuri ubu hari kubakwa ububiko ku butaka bw’u Rwanda mu Karere ka Kicukiro, amakuru azatangwa n’icyogajuru akajya aguma mu gihugu. Iki cyogajuru kizatwara ibihumbi 200 by’amadolari (miliyoni nibura 173 Frw).

Kuri ubu biteganyijwe ko Inama itaha yiga ku mishinga y’Umuhora wa Ruguru izabera mu Rwanda nyuma y’uko ibereye mu gihugu cya Kenya.



Umushinga wo gukora icyogajuru gihuriweho n’ibihugu byo mu Muhora wa Ruguru wizweho kandi uranonosorwa
Muhabura.rw

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe