Abadepite batoye itegeko ryemera ko abacuruzi bacuruza intwaro mu maduka yabo mu Rwanda

Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, yatoye itegeko ryerekeye intwaro, aho ryemerera abantu kuba bakora ubucuruzi bwazo mu iduka mu Rwanda.Ni itegeko rifite ingingo 74, risobanura uburyo umuntu ashobora gukora ubucuruzi bw’intwaro, uburyo umuntu ashobora gusaba gutunga imbunda n’ibindi.

Uwizeyimana Evode,Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, yabwiye itangazamakuru ko igishya kiri muri iri tegeko ni uko umuntu wujuje ibisabwa ashobora kuba yacuruza intwaro cyangwa akagira uruganda ruzikora mu Rwanda.

Yagize ati “Kuba umuntu yashobora gucuruza intwaro cyangwa yagira n’uruganda ruzikora ibyo ngibyo ni ibintu ubu ngubu byemewe bifunguye.”

Uwizeyimana yakomeje agira ati “Ikindi gishyashya kitari kiri muri iri tegeko, ni uko ubu ngubu izi ntwaro abantu bashora no kuzicuruza, umuntu ashobora gukora ubucuruzi bw’intwaro, umuntu ashobora no kugira uruganda ruzikora mu Rwanda. Ubu ngubu iri tegeko ryabyemeye.”

Yavuzeko Polisi y’Igihugu ari yo ishinzwe kugenzura ibijyanye n’ubwo bucuruzi ndetse no kubitangira uburenganzira.

Abajijwe niba kwemera ubwo bucuruzi ari ikintu Abanyarwanda bifuzaga ku buryo basaba ko bijya mu itegeko, kikaba kigamije kugira ibibazo gikemura, Uwizeyimana

Uwizeyimana Evode yagize ati “Buriya igihugu gishobora kureba aho ibindi bihugu bigeze, kikareba kikavuga ngo ariko turabura iki twebwe? Hari ukuntu abantu bakunda kwibaza ko amategeko buri gihe agomba kuva mu gitutu cya sosiyete, leta ni leta itekereza, ireba aho ibindi bihugu bigeze, ni leta ishaka kuba icyitegererezo kandi muzi ko turi icyitegererezo ku bihugu byinshi. Twebwe tukareba tukavuga ngo reka dufate iya mbere mu kugira itegeko nk’iri kuko ntabwo nibaza ko abaturage ari bo baturusha gutekereza ku buryo buri gihe tugomba gukora itegeko ari uko babivuze. “

Yunzemo ati “Twebwe turi abantu bareba ngo igihugu ibipimo (standards) gishaka kuba kiriho ku rwego mpuzamahanga cyangwa ku ruhando mpuzamahanga ni ibihe?”

Hari Ibisabwa kugira ngo umuntu ku giti cye yemererwe gucuruza intwaro mu Rwanda

Iri tegeko rivuga ko kugira ngo umuntu yemererwe gucuruza intwaro agomba kwandikira ibaruwa ibisaba Minisitiri ufite Polisi y’u Rwanda mu nshingano ze, akomekaho kopi y’irangamuntu cyangwa pasiporo ye.

Agomba kandi kuba ari inyangamugayo; kuba afite nibura afite imyaka makumyabiri n’umwe y’amavuko; kuba atarakatiwe burundu igihano cy’igifungo kingana cyangwa kirengeje amezi atandatu, kuba agaragaza ko afite ububiko bw’intwaro bufite umutekano; kugaragaza ibyangombwa by’ubucuruzi; kuba adakorana n’imitwe y’iterabwoba cyangwa n’umuntu ukora iterabwoba ku giti cye.

Rinavuga ko Inama y’Abaminisitiri ari yo yemeza ko umuntu yakora ubucuruzi bw’intwaro.

Rinasobanura ko ucuruza intwaro adashobora gushyira ahagaragara mu iduka rye intwaro irenze imwe kuri buri bwoko bw’intwaro acuruza. Izindi ntwaro ziguma mu bubiko rusange aho ziteranyirizwa mbere yo gushyikirizwa umuguzi.

Iteka rya Perezida ni ryo rizagena ibyerekeye ubucuruzi bw’intwaro mu Rwanda.

Ku bijyanye no gutunga imbunda, Uwizeyimana yavuze ko iri tegeko rirondora ibyo usaba kuyitunga agomba kuba yujuje, Polisi ikabigenzura yasanga ari ngombwa ikayimuha.

Muri Leta zunze za Amerika hakunze kuvugwa ibibazo biterwa n’uko hari abaturage bafite intwaro ku bwinshi bigatuma hari ubwicanyi bukunze kuhavugwa.

Uwizeyimana yavuze ko nta mpungenge biteye mu Rwanda, aho umuntu uzajya ahabwa imbunda Polisi izaba yamukoreye igenzura ryimbitse.

Yagize ati “Impungenge zo kuvuga ngo hari ibiba muri Amerika, n’umuntu ufite umuhoro yakwica, ntabwo ntekereza ko kuvuga ngo umuturage, umuntu yahawe intwaro twarebye ko umuntu abanza kugenzurwa, bakareba impamvu ashaka gutunga intwaro, baragenda bagasha amakuru, bakareba uyu muntu ni muntu ki, ese iyi ntwaro arayishakira iki? Niba ari umucuruzi akavuga ati ‘ndi umucuruzi mfite amafaranga wenda ni iyo kwirinda’, barabisesengura bakareba ko intwaro icyo ayishakira atari iyo gukoresha ibyaha.”

Uyu muyobozi yanavuze ko iri tegeko rireba intwaro nto, aho ngo ntaho rihuriye n’intwaro nini cyangwa indege z’intambara.

Uruhushya rwo gutunga no kugendana imbunda

Iri tegeko risobanura ko gutunga imbunda, ku buryo ubwo ari bwo bwose, uretse izigenewe Ingabo z’u Rwanda, Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibyemererwa n’amategeko, bigomba uruhushya rwanditswe rutangwa n’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda.

Kugendana imbunda, uretse izigenewe Ingabo z’u Rwanda, Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibyemererwa n’amategeko, bitangirwa uruhushya rwanditswe rutangwa n’Ubuyobozi Bukuru bwa Polisi y’u Rwanda.

Uruhushya rwo gutunga no kugendana imbunda, amasasu n’ibindi bijyana nabyo, rwishyurirwa buri mwaka amafaranga agenwa n’Iteka rya Perezida.

Polisi y’u Rwanda yahawe uburenganzira bwo kwambura by’agateganyo cyangwa burundu uruhushya rwo gutunga no kugendana imbunda n’amasasu yazo iyo bikoreshejwe mu buryo butemewe n’amategeko cyangwa mu buryo bushobora guhungabanya umutekano rusange.

Uwizeyimana Evode,Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko,yasobanuriye abadepite iby’itegeko ryemera ubucuruzi bw’intwaro mu Rwanda
Muhabura.rw

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe