Ibyishimo ku mpunzi z’Abanye-congo zitegura kurira rutema ikirere zigana muri Amerika

Akanyamuneza n’ibyishimo ni byose kuri Mukamana Chantal n’abana be barindwi aho kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Mata 2018 bazurira rutema ikirere barekeza mu Mujyi wa Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagiye gutura yo aho kuri bo bemeza ko ubuzima bwabo bugiye guhinduka bushya.

Bicaye imbere y’Ikigo Nderabuzima cya Gihembe, Mukamana n’abana be baganira n’abakozi ba HCR, babasobanuza ibyiza biteze muri Amerika.Ngo kuba nta muvandimwe cyangwa inshuti Mukamana afite muri muri amerika by’umwihariko Chicago ariko avuga ko uko byagenda kose ubuzima azabamo butandukanye n’ubwo yabagamo mu Nkambi ya Gihembe aho yaryaga nabi nta mafaranga abona, mbese yabagaho arushye ariko ngo bigiye guhinduka byose.

Mukamana Chantal yagize ati “Ntabwo abagezeyo baguma mu bushomeri, babona ibiraka hanyuma bakabona amafaranga bagahaha, bakabona ubuzima bwiza, badakomeje kurya nk’iyi mitsima twaryaga aha cyangwa ngo ngo bicwe n’inyota.”


Imiryango myinshi y’impunzi z’abanye-Congo imaze kwimurirwa muri Amerika muri iyi gahunda ya HCR izwi nka Resettlement, aho ibabaye kurusha iyindi yimurirwa mu bindi bihugu, igafashwa kubona ubuzima bwiza buruta ubwo yari ibayemo

Umuyobozi w’Ishami rya Loni ryita ku mpunzi (HCR), Filippo Grandi, yabwiye impunzi z’Abanye-Congo kudakomeza kwizera ko bazakomeza kwimurirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bwinshi kubera ko icyo gihugu cyagabanyije umubare cyajyaga cyakira.

Gusa n’ubwo amerika ni kimwe mu bihugu byafataga umubare munini w’impunzi, ikazituza ikanazishakira uburyo bw’imibereho. Ubwo yasuraga impunzi zo mu Nkambi ya Gihembe kuri iki Cyumweru, Grandi yazibwiye ko Amerika yagabanyije umubare w’abo yakiraga, bityo ko bagomba kubimenya.

Grandi yagize ati “Ni benshi muri mwe babashije kwimurirwa mu mahanga kandi ibyo murabizi, abenshi bajyanywa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibi bizakomeza ariko umubare w’abagendaga uzagabanyuka cyane, ibi ngomba kubibabwiza ukuri. Guverinoma iriho muri Amerika yagabanyije imibare y’abimurirwagayo”.


Grandi yavuze ko impunzi zishobora kujya zoherezwa mu bindi bihugu ariko nabwo ngo bizafata umubare muto cyane kuko biba bitemera abantu benshi.

Impunzi ibihumbi bisaga 53 zimuriwe muri Amerika umwaka ushize. Benshi muri zo baturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nkuko HCR ibitangaza.

Amerika yatangiye kwakira impunzi ikazifasha gushaka ubuzima mu mwaka wi 1975, kuva icyo gihe imaze kwakira impunzi ziri hejuru ya miliyoni 3.

Amerika yatangaje ko uyu mwaka izakira umubare w’impunzi mucye ugereranyije n’izajyaga zakirwa mu myaka yambere kuko mu mwaka wa 2018 iki gihugu cyiyemeje kwakira impunzi zitarenze 45 000, mu gihe cyakiraga impunzi ibihumbi 110 nk’umubare ntarengwa wari warashyizweho na Perezida Barrack Obama.Ariko kuva Perezida mushya ariwe Donald Trump agiyeho,yakomeje kwirinda ko abanyamahanga biyongera mu gihugu cye ari nayo mpamvu uwo mubare w’impunzi zijyanwa gutura muri Amerika wagabanutse cyane.


Grandi aganira n’umwe mu miryango igiye kujyanwa muri

Amerika

Umuyobozi w’Ishami rya Loni ryita ku mpunzi (HCR), Filippo Grandi

Yanditswe na Habarurema Djamali

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe