Perezida Kagame yiyamye abakoresha icyenewabo n’ubushuti mu gutanga akazi

Perezida Paul Kagame yababwiye abayobozi ko bakwiye kurangwa n’umuco wo kutikunda ndetse no guhagarika ingeso y’icyenewabo n’ ubucuti mu gutanga akazi kuko iyo bigenze gutyo akazi karapfa kandi nti baba bihemukiye gusa ahubwo baba bahemukiye abo bashinzwe kuyobora.


Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Werurwe 2018, ubwo yatangizaga Umwiherero w’Abayobozi b’Inzego z’ibanze ugiye kumara iminsi itatu ubera mu ishuri rya FAWE mu Karere ka Gasabo.

Umukuru w’igihugu yavuze ku ngeso isigaye yaramamaye mu bayobozi bamwe na bamwe baba abo munzego za Leta cg Izigenga usanga mugihe cyo gutanga akazi bakora amakosa aho umuntu ukomeye asabira mwene wabo akazi ku nshuti ye baziranye iyobora icyo kigo.

Perezida Kagame yagize” Muri ya makosa y’abayobozi, usanga umwe asaba undi kumuhera mwene wabo, cyangwa inshuti ye akazi mu buryo butari bwo. Rimwe na rimwe ugasanga abantu barabahimbira n’imyanya itabagaho.


Yavuze kandi ko abantu bakuriye ibigo runaka batagomba kubyita ibyabo ngo bahe akazi bene wabo gusa,ahubwo bajye bamenya ko ibyo bigo ari iby’abanyarwanda kandi abakora ibyo ntibazihanganirwa.

Perezida Kagame yagize ati”Niba ukuriye ikigo, ntabwo ari icyawe ku giti cyawe. Ni icy’abanyarwanda. Ntabwo ugomba gushyiramo bene wanyu gusa, ngo uhe akazi abo muvukana gusa. Ibi ntabwo tugomba kubyihanganira”.


Akomeza agira ati”Iyo uzanye ubucuti mu kazi, akazi karapfa bikagira ingaruka kubo uyobora kandi ingaruka zirigaragaza igihe cyose mu mirimo harimo icyenewabo, ubushuti cyangwa Abava hamwe.Ibyo bigomba guhagarara”.


Yongeye avuga ku bayobozi babona amakosa nk’ayo akorwa ntibagire icyo bayavugaho ahubwo bakagira ubwoba ngo nibabivuga barahita bangwa n’inshuti zabo ariko ngo ubwo bushuti bwo mubuzima busanzwe mukazi bugomba guhagarara kugira ngo iterambere ry’abayoborwa rigerweho.

Yagize ati”abayobozi badatinyuka kureba umuntu mu maso ngo bamubwire ngo sigaho, bigakomeza bikaba umuco, abo ntabwo bakwiye. Bigomba guhagarara”.


Yungamo ati”Abazakwanga kuko wababujije gukora amakosa abo uzabareke bakomeze wowe ukomeze gukora icyiza kigamije iterambere ry’abo uyobora. Ubucuti dufitanye mu buzima busanzwe bugomba guhagarara igihe twageze mu kazi”.


Umukuru w’Igihugu yavuze ko uyu mwiherero, ugomba kuvamo imikorere mishya n’imyumvire mishya ngo kuko ntibikwiye ko abantu bahora biyemeza guhinduka, ariko basubira iwabo ugasanga ibyakorwaga mbere nibyo bigikorwa ntampinduka zabayeho.

Yanditswe na Habarurema Djamali

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe