Polisi y’u Rwanda n’iya Tanzaniya barebeye hamwe uko umutekano wifashe mu gishanga cy’Akagera

Mu rwego rwo gukomeza kurwanya ibyaha ndengamipaka cyane cyane iyinjizwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge hifashishijwe inzira z’amazi n’imipaka itemewe, kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Werurwe, Polisi y’u Rwanda n’iya Tanzaniya bahuriye hamwe bakorana umukwabu wo kureba uko umutekno wifashe ku mipaka y’ibihugu byombi, cyane cyane mu gishanga cy’Akagera ibi bihugu bihuriraho.

Iki gikorwa kikaba kiri muri gahunda yo gushyira mu bikorwa imwe mu myanzuro y’amasezerano y’imikoranire Polisi z’ibihugu byombi zashyizeho umukono mu mwaka wa 2012. Muri uyu mukwabu, Polisi y’u Rwanda ikaba yari ihagarariwe n’Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinwe umutekano wo mu mazi Assistant Commissioner of Police (ACP) Reverien Rugwizangonga.

Ubwo Polisi z’ibihugu byombi zaherukaga guhura muri Werurwe umwaka ushize, impande zombi zari zumvikanye ko zizajya zihurira mu bikorwa byo kubuza ihingwa ry’urumogi mu gishanga cy’Akagera no kurandura urushobora kuba ruhari, gukumira no kurwanya abacuruza n’abinjiza ibiyobyabwenge n’ibindi. Ibi bikorwa bikaba byaratangijwe nyuma y’aho gato mu Kwakira, icyo gihe Polisi y’u Rwanda ikaba yaratanze ubwato bwifashishwa mu gucunga umutekano mu ruzi rw’Akagera.

Nyuma y’iki gikorwa, ACP Rugwizangonga yavuze ko “imipaka itemewe yakoreshwaga yamenyekanye igafungwa, ubu ikaba icunzwe neza ku buryo ntawe ukiyikoresha.”

Yavuze kandi ati:”Ibi bikorwa twahuriyemo na Polisi ya Tanzaniya byari bifite intego yo kurebera hamwe uko umutekano wifashe ku mupaka uduhuza, cyane cyane tukibanda ku kureba niba nta muturage ugihinga urumogi mu gishanga cy’Akagera cyangwa ngo arwinjize mu bihugu byacu byombi yifashishije uruzi rw’Akagera, kimwe no kureba niba nta muturage ugituye muri iki gishanga cy’Akagera.”

ACP Rugwizangonga yakomeje avuga ati:”Kubera iyi mikwabu duhuriramo duhora dukora, twasanze nta hagihinze urumogi, twiboneye kandi ko inyinshi mu nzira zakoreshwaga n’abinjizaga ibiyobyabwenge zaratahuwe zigafungwa, ndetse n’abaturage bari batuye mu gihanga cy’Akagera barimuwe bajya gutuzwa ahandi.”

Yanatangaje ko ibikorwa nk’ibi bizakomeza, hagamijwe gukumira abanyabyaha bashobora kuba bagitekereza gukomeza kwinjiza ibiyobyabwenge mu bihugu byombi.

Ibikorwa nk’ibi bihuriweho na Polisi z’ibihubu byombi, ni bumwe mu buryo bukomeye bwo gukumira no kurwanya abitwikiraga ijoro bakinjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda banyuze mu gishanga cy’Akagera, bikagera mu gihugu hagati byinjiriye mu turere twa Kirehe Ngoma na Rwamagana.

Salongo Richard

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe