Weasel yavuze ko urupfu rwa Mowzey Radio ari igihano cy’Imana

Umuhanzi usigaye mu itsinda rya Good Life, Weasel Mayanja yashyize hanze amashusho y’indirimbo yakoze yunamira mugenzi we Mowzey Radio uherutse kwitaba Imana ariko igitangaje ni uko yavuze ko kuba mugenzi yaritabye Imana ari igihano Imana yamuhaye[Weasel].


Mu kiganiro yagiranye na Simba FM, Weasel yanavuze ko urupfu rwa Mowzey Radio ari igihano Imana yamuhaye kubera ibyaha bikomeye yakoze mu bihe bitandukanye ndetse ko impagarara ziri mu muryango wa Good Life muri iki gihe zidatunguranye.

Yagize ati “Nzi neza ko Imana yampannye kubera ibyaha byanjye maze ihitamo kwitwarira Radio. Ntabwo natunguwe na gatoya n’ibiri kuba muri iki gihe.”

Nyuma y’urupfu rwa Mowzey Radio muri Good Life havutse ibibazo ndetse Weasel yahise yirukana umujyanama wabo Chagga, ubu ari gukorana bya hafi n’umugabo w’umukire witwa Bryan White.

Ubu, Weasel yashyize hanze amashusho ya ‘Tokyayitaba’, iririmbwe muri Luganda ikaba ikubiyemo amagambo yo guha icyubahiro no kunamira MOwzey Radio witabye Imana kuwa 1 Gashyantare 2018.

Iyi ndirimbo yise ‘Tokyayitaba’ yayifatiye amashusho akubiyemo ubutumwa bwakoze benshi ku mutima nk’aho aririmba yica ku ntebe yegeranye n’indi iriho ifoto ya Mowzey Radio. Iyi yabikoze mu gushimangira ko nubwo “Radio yapfuye ijwi rye rizahora ririmba mu mitima y’abakunda Good Life.”

Weasel yafatiye amashuho ya ‘Tokyayitaba’ mu gace kitwa Busabala aho yashyize ibuye ryanditseho amazina ya Mowzey Radio n’igihe yapfiriye mu nzira ishushanya uburyo yunamira mugenzi we.

Iyi ndirimbo yatunganyijwe mu buryo bw’amashusho na producer mushya witwa Darlington, Chimpreports yatangaje ko izajya hanze mu minsi mike iri imbere.

Gusa abacyekwa ko baba bari inyuma y’urupfu rwa Mugenzi we Radio ejo hashize bagejejwe imbere y’urukiko kuburanishwa ariko urukiko rwasubitse urubanza barwimurira muri Mata kubera umucamanza uru gukurikirana iyi dosiye atari ahari .

Yanditswe na Habarurema Djamali

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe