Mu buryo butunguranye,abakuru b’ibihugu babiri basubitse urugendo rwo kuza kwitabira inama ya AU

Mugihe kuri tariki 21 z’uku kwezi mu Rwanda hateganyijwe kubera inama y’umuryango w’Afurika yunze ubumwe igomba kwemerezwamo amasezerano yo gushyiraho isoko rihuriweho ku mugabane wa Afurika, CFTA,abakuru b’ibihugu babiri bamaze gutangaza ko batazitabira iyo nama .Nyuma ya Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni utazayitabira ku mpamvu zitunguranye Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari yatangaje ko nawe atazayitabira.


Ikinyamakuru Chimp Report cyo muri Uganda cyatangaje ko Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni, yasubitse urugendo yari kugirira mu Rwanda yitabiriye iyi nama y’abakuru b’ibihugu ku mpamvu zitaramenyekana kugeza ubu ku buryo n’abashinzwe umutekano wa Perezida Museveni bari bageze i Kigali bahise bahamagarwa igitaraganya bagasubira muri Uganda.

Hagati aho, ibiro bya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Nigeria nabyo byatangaje ko Muhammadu Buhari yasubitse uru rugendo kugira ngo abanze agirane ibiganiro birambuye n’abafatanyabikorwa ba Nigeria ku bijyanye n’isinywa ry’ayo masezerano ashyiraho CFTA.

Guverinoma ya Nigeria ku wa Gatatu, tariki ya 14 Werurwe 2018, yari yemeje ko Buhari azasinya amasezerano agamije gushyiraho iri soko rihuriweho mu nama y’abakuru b’ibihugu izaba ku wa 21 Werurwe 2018.

Gusa kuri iki Cyumweru, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Nigeria, Tope Elias-Fatile, yatangaje ko urugendo Buhari yari afitiye mu Rwanda rwasubitswe kugira ngo haboneke umwanya wo kuganira n’abafatanyabikorwa ba Nigeria.

Abakuru b’ibihugu bemeje kwitabira iyi nama ni barimo uwa Niger, Tchad, Congo Brazzaville, Djibouti, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Togo, Mauritania, Gabon, Guinea, Senegal, Kenya, Mali, Madagascar, Guinea Bissau, Mozambique, Burkina Faso, Centrafrique, Libye, Comoros, Sahrawi, Ghana, Lesotho, Gambia, Somalia, Angola, Zimbabwe na Afurika y’Epfo.

Ibindi bihugu birohereza abahagarariye abakuru b’ibihugu barimo ba Visi Perezida, ba Minisitiri b’Intebe cyangwa ab’Ububanyi n’Amahanga. Ibyo birimo Côte d’Ivoire, Ibirwa bya Seychelles, Moroc, Swaziland, Tanzania, Benin, Malawi, Ibirwa bya Maurice, Botswana, Cap-Vert, Misiri, Namibia, Sao Tome, Tunisia, Afurika y’Epfo na Érythrée.


Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni ntabwo azitabira inama ya AU

Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari yatangaje ko nawe atazayitabira inama ya AU izabera mu Rwanda

Chief Editor

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe