Amb. Nduhungirehe yihanganishije imiryango y’ingabo z’u Burundi zarasiwe mu butumwa bw’amahoro

Amb. Nduhungirehe akaba n’ Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, , yihanganishije imiryango y’ingabo z’u Burundi zarasiwe mu butumwa bw’amahoro muri Somalia.

Ku wa Gatanu w’iki cyumweru nibwo abasirikare batatu b’u Burundi bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Somalia (AMISOM) biciwe mu gitero cyagabwe n’inyeshyamba za Al Shabaab hafi y’umujyi wa Jowhar.

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi, Floribert Biyereke, yavuze ko abandi basirikare barindwi bakomeretse n’aho bane baburirwa irengero.

Nyuma y’icyo gitero, kuri iki Cyumweru, Amb. Nduhungirehe yafashe yanditswe kuri Twitter ubutumwa bwihanganisha imiryango yaburiyemo ababo.

Yagize ati “Iterabwoba rya Al Shabaab muri Somalia ntiriteze kugira ijambo rya nyuma. Nihanganishije ingabo za Amisom ku bwitange bwazo mu kugarura amahoro n’umutekano muri Somalia. Mfashe mu mugongo ingabo z’u Burundi ndetse n’imiryango yabuze abayo.”

Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Mousa Faki Mahamat, na we yihanganishije u Burundi, ashimangira umuhate wo kongera ingufu mu kurwanya iterabwoba.

AMISOM igizwe n’ingabo zituruka mu bihugu birimo u Burundi, Uganda, Kenya, Djibouti na Ethiopia.

Biteganyijwe ko izo ngabo zitangira kugabanywa guhera uyu mwaka, icyakora ibihugu bifiteyo ingabo mu nama byakoreye i Kampala muri biri kumwe na Perezida wa Somalia kuri uyu wa Gatanu, byasabye umuryango w’abibumbye gukuraho uwo mwanzuro.

Ibi bihugu byavuze ko kugabanya ingabo bizabangamira intambwe yari imaze kugerwaho mu guhashya Al Shabaab, aho 80 % by’uduce uwo mutwe wari warigaruriye twasubijwe ingabo za Leta.

Muhabura.rw

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe