Beyonce n’umugabo we Jay Z bazafatanya n’abandi mu kuririmbira Hillary Clinton

Beyonce ngo yiteguye kugaragara muri gahunda ya Hillary Clinton kuri uyu wa gatanu mu mujyi wa Ohio!

Uyu muhanzikazi w’imyaka 35, aziyongera ku mugabo we Jay Z mu bijyanye n’amatora no gushyigikira umukandida w’aba Demekorate nk’uko bikeshwa CBS News reports.

Beyonce na Jay Z kandi bazanafasha Hillary muri iki gikorwa ubwo azaba ari muri Cleveland State University mu kumushakira amajwi cyane ay’aba African-Americans. Abandi bitezwe ni muri iki gikorwa ni Katy Perry na John Legend

Yanditswe na Uwizeyimana Sebastien/Muhabura.rw

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe