Ni irihe banga Diamond akoresha ngo abe uwo ari we, kuki ab’iwacu batabikora?

Kwamamaza ni inkingi ya mwamba kuri buri mushinga ufite aho uhuriye n’imbaga nyamwinshi, bitbaye ibyo wakwibaza kuri ibi bibazo:

Ese wari uziko rumwe mu nganda zikomeye kuri iyi si, Coca Cola kugeza ubu rukoresha asaga miriyali 3 z’amadorari y’amerika ku mwaka mu kwamamaza ibikorwa byarwo nyamara ibyo kurwagura bikaba bidakozwa J paul Austin umuyobi warwo?

Ese ari ugukora byinshi bitarangira no gukora bicye bikitabwaho icyiza ni icyihe?

Uru ni urugero rwiza ku muhanzi wo mu gihugu cya Tanzania, Diamond Platnumz. Benshi mu bakibariza ibye mu birago bayobewe ibye bakahavana no ku mushinja gukorana n’ingufu za satani. Nyamara umugani wo mu rw’iwabo uti “akanyoni kazindutse niko kinopfoza utunyamaswa tw’imihore.” (Ndege huamuka mapema hula wadudu watamu).

Mu kugaragaza umurava wa Diamond twifashije ibikorwa bye byo mugihe gito, aho twahera ku ndirimbo ye yavuba Salome. Iyi ndirimbo mu gihe cyitagera ku minsi 60 amashusho yayo ashyizwe hanze, ubu kuri Instagram abamukurikira followers) bayo barasaga 2.8, mu gihe mu kiganiro cy’iminsi 7 gusa yashyize ku rukuta rwe rwa facebook imaze kugira abakunzi miliyoni 1.6, ibi byose kandi akabikora atiyibagije snapchat ndetse na twitter.

Mu cyegeranyo kigufi, twifashije Wikipedia z’ibyamamare twagarutseho, urubuga rwa you tube n’ikegeranyo cy’umwanditsi wa bongo5 Frederick Bundala. Dusanga Diamond ahobora no kuzarenga itsinda rya P Square.

Urugero ni ku mashusho y’indirimbo yabo bakoranye (na P square) nshya bise Bank alert yasotse kuwa 18 nzeri ubu ikaba imaze kurebwa ishuro zirenga miliyoni 1.58 mu gihe Salomo imaze kurebwa inshuro zingana na miliyoni 2.3 nyama yaranayitanze gusohokaho iminsi ibiri.

Kuva icyo gihe Peter Okoye umwe muri 2 bagize itsinda P square, amaze kugira abafollowers miliyoni 1.8 gusa akaba amaze gushyira post gusa zijyanye n’iyo ndirimbo kuri Instagram ye.

Ese abahanzi nyarwanda bakwigira kuri Diamond?

Abafite amatwi si ababwirizwa kumva, abafite maso rirasa babona. Ibi si ibigambiriye kumvisha buri muhanzi ko yagakoze nka Diamond ahubwo ni ukugaragaza imikorere ye isa neza nk’iy’uruganda rwa coca cola twavuze hejuru.

Ntabwo Diamond abyuka ngo asange byikoze, aramamaza(photo internet)

Yanditswe na NT Jado/Muhabura.rw

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe