Ibibazo bikomeje kuba uruhurirane kuri Chris Brown

Umuhanzi w’ umunyamerika Chris Brown nyuma yuko mu minsi ishize havuzwe inkuru yuko yagerageje gutera ubwoba umukobwa witwa Baylee Curran yifashishije imbunda bikaba ngombwa ko urugo rwe rugotwa na Polisi, ubu noneho yimwe viza y’urugendo rwe mu gihe yateganyaga kwerekeza mu Buyapani.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Bongo5 ngo ku nkuru yagaragaye kurubuga rwa TMZ ivuga ko uyu musore wagiye ugaragara mu makuru atari meza ajyanye no gushijwa ibyaha bijyanye n’imyitwarire ye mibi yo kwibasira abigitsinagore, ngo urugendo yateganyaga rwo kwerekeza mu Buyapani rwasubitswe nyuma yo kwimwa viza.

Cris Brown akaba yari yerekeje muri icyo gihugu mu rwego rwogukora igitaramo cye cyateganywaga ku matariki ya 26 kugeza 27 nzeri mu mugi wa Tokiyo.


Ubu noneho Chris Brown yimwe viza(photo internet)

Yanditswe na NT JADO/Muhabura.rw

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe