Kumurika album :Jay Polly na Amag The Black basize umugani imbere y’abafana batagera ku ijana (Reba Amafoto)

yasize umugani Uretse gukererwa no kwitabirwa n’abantu batagera ijana, ku mugoroba wo kuri uyu wa 26 Kanama 2016 kuri Petit Stade i Remera haje kubera igitaramo cyo kumurikira abakunzi ba muzika album nshya ya Jay Polly na Amag The Black yiswe “Ubuzima bwanjye” nk’uko byari biteganyijwe. Gusa byasize umugani.

Ni igitaramo kitavuzweho rumwe n’abakurikirana muzika nyarwanda kuko n’abahanzi bagombaga kukitabira abahageze ni mbarwa ndetse nabo ntibaririmbiye abakunzi ba muzika bari aho. Nyuma yo kubona ibyari ibri kubera aho, aba bahanzi bahitaga bitahira cyane ko nta n’umuntu wari uhari ngo abamenyeshe imiterere y’iki gitaramo.

N’ubwo bataririmbye ariko, Riderman, Uncle Austin, Spax bari bahageze hiyongeraho na Bruce Melodie waje atatumiwe. Icyi gitaramo cyari cyatangiye guhabwa akabyiniriro ka ’Abami baragarutse’. Ni muri urwo rwego na Bruce Melody yari yaje kwihera ijisho gusa byarangiye atashye yifashe ku munwa.

Ikindi kitabuze ni ya gahunda isa nk’iyabaye umuco wo kudatangirira ku gihe. Byari bitegenyijwe ko batangira saa 18:00, gusa byarangiye batangiye ku isaa tatu n’igice z’igicuku (21:30’). Byanatumye isaha yo gusoza irengaho iminota 20. Aho gusoza saa 22:00, basoje saa 22:20.

Bakoresheje uburyo bwa Play Back baririmbye zimwe mu ndirimbo ziri kuri iyi album. Nyuma y’igitaramo, Jay Polly yahise ajyana n’umugore we gusa abwira itangazamakuru ko uku kugenda nabi kwatewe n’umujyanama wabo wabatengushye.

guhomba kw’iki gitaramo bifite impamvu ndetse nta yindi ngo ni umujyanama wabo wabatabye mu nama akabata. Uyu muhanzi yahamije ko umwaka utaha nabwo biteguye gukora igitaramo nk’iki bamurikira abakunzi ba muzika album bazaba bakoze. Gusa yemeje ko umwaka utaha hari ikindi gitaramo nk’iki.
Reba amafoto uburyo byari byifashe











Nyuma y’Igitaromo Jay Polly yahize ajyana n’Umugorewe
Bruce Melodi yahageze n’ubwo batamutumiye
Me Phil Peter niwe wayoboye iki gitaramo
Jay Polly na Amag The Black basize umugani imbere y’abafana batagera ku ijana.


Yanditswe na Lucky van Rukundo/Muhabura.rw

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe