Umukobwa wa Perezida Obama yashyizwe mu ihaniro

Nyuma yo gufatwa Anywa urumogi, umukobwa wa Perezida Obama “Malia” yashyizwe mu ihaniro na Se ngo amufashe gusubira mu buzima busanzwe buzira ibiyobyabwenge

Uyu mukobwa yafashwe na kamera ubwo yari mu birori by’iserukiramuco bya Lollapalooza atumura umwotsi w’ikiyobyabwenge cya Marjuana, na mbere yaho akaba yari yarafashwe abyina indirimbo mu buryo bukurura abagabo.

Perezida Obama Ise wa Malia, avuga nyuma y’ayo mahano y’umukobwa we, ari cyo gihe ngo amuhane ku buryo atozengera kwiyandagaza.

Umunyamakuru mu biro bya Obama, abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yavuze ko Malia na Obama batangiye gukora urugendo rugufi hafi ya White House aho arimo kumuganiriza mu buryo bwo kumufasha gucika burundu ku ngeso zikunze kuranga uyu mukobwa zirimo kunywa urumogi.

Ibi bibaye mu gihe mu mwaka ushize urubyiruko ruri mu kigero cy’imyaka 18 rurimo abakobwa n’abahungu bagera kuri 34 batawe muri yombi bazira inzoga n’urumogi, abandi basaga 200 boherezwa mu bitaro ngo bafashwe kugirwa inama babicikeho, nkuko Kami.com yabigarutseho.


Nyuma yo gufatwa Anywa urumogi, umukobwa wa Perezida Obama “Malia” yashyizwe mu ihaniro na Se ngo amufashe gusubira mu buzima busanzwe buzira ibiyobyabwenge

Yanditswe na Beath /Muhabura.rw

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe