Katauti arambiwe abavuga ibyo bishakiye ku mubano we n’umugore we Irene

Ndikumana Hamad uzwi nka Katauti wamenyekanye cyane mu ikipe y’igihugu amavubi yanabereye kapiteni arambiwe abahora bavuga ibyo bishakiye ku mubano we n’umugore we Irene Uwoya uzwi nka Oprah.

Katauti na Oprah basezeranye kuzabana akaramata muri 2009 ubukwe bwabo bukaba bwarabereye mu mujyi wa Dar-es-salaam ubu bukwe bwavugishe benshi kubera uburyo bwatwaye amafaranga menshi cyane.

Ubu bukwe bwa Katauti na Oprah ikirangirire muri sinema ya Tanzania ngo bwatwaye agera kuri miliyoni 80 z’amashilingi ya Tanzania gusa hadaciye kabiri hatangira kugenda havugwa ko baba batabanye neza abandi bakavuga ko batandukanye burundu.

Ndikumana Hamad [Katauti] ufitanye na Oprah umuhungu w’imyaka 7 yatangaje ko arambiwe abahora bavuga ko atabanye neza n’umugore we [Oprah] ko ntakibazo nakimwe bafitanye kuba batabana buri munsi ari ku mpamvu z’akazi.

Katauti ukinira ikipe ya Espoir y’i Rusizi yongeyeho ko impamvu benshi bavuga ko atabanye neza na Oprah ari uko we aba muri Tanzania mu gihe we aba mu Rwanda. Yakomeje avuga ko Oprah aba ahuze cyane ku buryo bitamworohera kuza mu Rwanda kenshi gusa we ajya gusura Oprah n’umwana wabo kenshi gashoboka.

Irene Uwoya uzwi nka Oprah, aheruka mu rwanda muri 2014 aho yari yaje gusura umugabo we [Katauti] icyo gihe bakaba baragiranye ibihe byiza banashimangira ko urukundo rwabo rwashinze imizi


Yanditswe na Chief editor1/Muhabura.rw

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe