Jay Polly yagize icyo avuga ku ndirimbo yitwa “Sagihobe” ya Fireman

Mu minsi ishize Fire Man aherutse gushyira hanze indirimbo yitwa “Sagihobe”, aho muri iyo ndirimbo yibasira bikabije mugenzi we bahoze mu itsinda rimwe rya Tuff Gang ariwe Jay Polly, iyi ndirimbo ikimara gusohoka benshi bavuze amagambo atandukanye ndetse bamwe bari bategereje icyo nyir’ubwite abivugaho kuri ubu akaba yatangaje ko Fire Man amufata nk’umuntu utagira ubwenge

Jay Polly avuga ko Fireman nta bwenge (skills) afite ati “ndamuzi ni umuntu udahama hamwe, utamenya aho ashingiye, sinumvise mu minsi ishize ngo bashinze itorero none ngo ryarasenyutse.” Jay Polly yavuze ko bibabaje cyane kuba Fireman yaramwibasiye ati “iyo ufashije umuntu urategereza akagushimira ntabwo ujya kubirata ahubwo urareka akagushima. Nanjye ntegereje ko azaza akanshima kuko ndabizi azagaruka, ntabwo ari n’igihe kinini.” Akomeza agira ati “Fireman nabanze yiteze imbere aho kuvuga ko ngo baranzamuye. Ntabwo ushobora gusunika umuntu nawe ubwawe utarisunika”

Uyu Jay Polly yabwiye Izubarirashe ko akimira kumva iyo ndirimbo atigeze amuhamagara yagize ati “Ntabwo namubonera umwanya, ntaho twahurira rwose. Kuvugana na Fireman byaba ari ugusubira inyuma.” Jay Polly yasabye Fireman kuzaza kureba igitaramo ateganya gukora tariki 26 Kanama 2016 ati “azaze mu gitaramo cyanje nta muntu uzamwishyuza arebe uburyo akazi gakorwa areke amagambo.” Mu ndirimbo ya Fireman yitwa “Sagihobe” harimo igitero agira ati “Twashyize hamwe dusunika umuvandimwe, wibuke ku Mahoro havuga amabuye byakorewe Hip Hop byitirirwa Jay yibonamo icyamamare yita abantu amadebe, ibya Stone Church byo ntibibakange ni Tuff Gang uvanyemo icyo gihangange,….”.

Akomeza agira ati “Reka nivugire abasani muri rusange na Guma Guma ishyamba yazanye ni danger izi noti itanga zihindura amaniga cyane “. Jay Polly abarizwa muri Tuff Gang n’aho Fireman akaba abarizwa muri Stone Church, ariko ubu akaba afite gahunda yo kuba umuhanzi ku giti cye (soliste).Src:Izubarirashe

Yanditswe na Snappy Akayezu Jean de Dieu/Muhabura.rw

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe