Pallaso akomeje guhamya ko Jeff Kiwa ariwe wishe AK47

Mayanja Pius Uzwi muri muzika ya Uganda nka Pallaso yongeye gufatana mu mashati na Jeff Kiwanuka bahoze bafitanye ubumwe mu itsinda rya Team No Sleep, uyu mugabo ni nawe ushinjwa urupfu rw’umuhanzi AK47 wapfuye umwaka ushize.

Pallaso murumuna wa Chameleone yagiranye ubushyamirane na Jeff Kiwanuka mu mpera z’icyumweru gishize, aba bombi bahuriye mu kabari kitwa Casablanca. Jeff yashatse kwegera Dj ashaka kumubwira ngo acurange indirimbo z’abahanzi bo muri Team No Sleep, Pallaso amukoma imbere afata flash ye ayijugunya hasi ibintu byakuruye umujinya. Pallaso na Jeff baherukaga kurwana ubwo uyu muhanzi yari yatumiwe kuririmba mu gitaramo cyabereye muri Club Silk mu Mujyi wa Kampala muri Werurwe 2016.

Ikinyamakuru Big Eye cyatangaje ko Jeff Kiwa yamaze gushaka itsinda ry’abasore b’ingufu ngo bashakishe Pallaso nibamufata bamuhe isomo ku buryo atazongera kwiyenza kuri uyu mugabo barebana ay’ingwe kuva muri Gashyantare 2015. Jeff Kiwanuka yahoze ari umujyanama mu by’umuziki w’itsinda rya Good Life, nyuma bamaze gutandukana yahise ashinga iryitwa Team No Sleep [ryari rihuriwemo na AK47, Pallaso n’abandi bahanzi bazwi muri Uganda]. AK47 amaze gupfa, Pallaso yarivuyemo nyuma y’uko byavugwaga ko Jeff ari we wahitanye murumuna we.

Yanditswe na Editor 1/Muhabura.rw

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe