T.I Yafunguye akabyiniro k’abakobwa bamansura gusa- “Reba amashusho”

Umuraperi T.I agiye gutanga imirimo ku bagore ijana bafite ikibuno cyiza kandi bazobereye mu kubyina ikimansuro mu kabyiniro gashya yise ‘V Live Club’ agiye gutangiza mu Mujyi wa Atlanta.

Ikimansuro ni uburyo bw’imibyinire itamenyerewe mu Rwanda, aho usanga abagore cyangwa abakobwa babyina bambaye utwenda duhishe imyanya myibarukiro, gusa ubireba aba abona mu by’ukuri basa n’abambaye ubusa. Ibyo babyina nabyo usanga ahanini bifite aho bihuriye n’ibikorwa by’urukozasoni cyangwa bikurura ubusambanyi. T.I. uyobora inzu itunganya umuziki ya Grand Hustle Records, mu mpera z’icyumweru gishize yakoze amajonjora yo guhitamo abagore n’inkumi bujuje ibisabwa ku bamansuzi yifuza guha akazi.

TMZ itangaza ko mu gukora amajonjora, abagore n’inkumi babarirwa mu 1,600 bariyerekanye, abenshi muri bo bari bambaye amakariso gusa n’udukabutura tugufi cyo kimwe n’abari bambaye ibigaragaza imiterere y’ikibuno n’amabere yabo ari nabyo byagenderwagaho. Mu guhitamo ijana ba mbere, harebwaga cyane cyane ubunini n’ubwiza bw’ikibuno cy’umugore. Aka kabyiniro T.I agafatanyije n’umuherwe witwa Damon Cobbs, kazafungura imiryango kuwa 17 Kamena 2016.

Uretse ubucuruzi bw’umuziki, umuraperi T.I afite ibikorwa bikomeye bimwinjiriza amafaranga mu Mujyi wa Atlanta harimo iduka rinini ry’imyenda ryitwa Akoo [A King Of Oneself], Restaurant ikomeye yitwa Scales 925 n’ibindi bikorwa bikomeye bimwinjiriza amafaranga

.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe