Ba uwa mbere kureba no kumva Indirimbo nshya ya Kitoko yitiriye Alubumu ye ya kane

Kitoko Bibarwa yashyize hanze indirimo ye yamaze kwitirira Alubumu ye ya kane kuva uyu muhanzi yakwinjira muri muzika iyi ndirimbo akaba yayise Pole Pole ikaba ari indirimbo ya kabiri mu zizaba zigize iyi Alubumu ye.

Nti bikunze kumenyererwa ku bahanzi Nyarwanda ko umuhanzi akora Indirimbo igahita isohoka mu buryo bw’amajwi n’amashusho ariko kuri uyu muhanzi niko yabikoze ndetse umuntu akaba yavuga ko ari amatwara mashya uyu muhanzi yaba azanye.

Iyi ndirimbo Pole Pole ikaba yarakozwe n’Umu Producer wo mu gihugu cya Uganda akaba asanzwe akorera abahanzi batandukanye harimo na Jose Chameleone. Biteganijwe ko izindi ndirimbo ziri kuri uyu muzigo zizasohoka mu kwezi gutaha n’Ubwo uyu muhanzi yari yaratangaje ko zari gusohoka mu kwezi kwa Gicurasi.

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe