Babiri bitabye Imana mu gitaramo cyari cyatumiwemo Ziza Bafana

Umuhanzi mu njyana ya Dance Hall, Ziza Bafana ukorera muzika ye mu gihugu cya Uganda ari mu mazi abira nyuma y’uko abantu babiri barashwe bagapfa mu gitaramo yari yatumiwemo maze ntiyakitabira.

Abari bateguye iki gitaramo bavuga ko bari bizeye uyu muhanzi maze bamwishyura miliyoni 2.5 z’amashiligi ya Uganda kugira ngo abashe kwitabira icyo gitaramo cyari bubere mu kabyiniro ko mu mujyi wa Bugiri ariko ngo nta n’uwigeze amuca iryera. Ibi rero bikaba byarababaje cyane abakunzi be ndetse n’abari bitabiriye icyo gitaramo muri rusange aho ngo bari bamutegereje n’urukundo rwinshi. Nyuma baje kurutakaza kubera kubeshywa batangira gusaba guaubizwa amafranga batanze. Kubera rero akavuyo n’imvururu zavutse kuri uwo munsi, polisi nayo yaje kubyinjiramo nuko habaho kurasa maze babiri bahita bahasiga ubuzima.

Bimaze kuba nk’umuco ku bahanzi bo muri Uganda kwishyurwa ngo bitabire ibitaramo nyamara bikarangira nta n’ubashije kubaca iryera aho ngo byagiye bishyirisha benshi mu bihome ndetse abandi bagatakarizwa icyizere n’abakunzi ndetse n’abafana babo. Ziza Bafana rero ngo akaba agomba gutanga ubusobanuro bwimbitse kuri icyo kibazo cyane ko ubu ngo ariwe ufatwa nka nyirabayazana w’ayo mahano.

Yanditswe na Zihirambere Pacifique/Muhabura.rw

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe