Beyonce agiye gufashwa na se umubyara mu bitaramo.

Beyonce, umuhanzikazi guturuka muri Leta Zunze Ubumwez’Amerika ari muri gahunda yo gukora ibitaramo hirya no hino muri leta z’icyo gihugu ngo aho azibanda cyane muri Leta ya Texas.

Ni muri gahunda ngo yise “Formation Tour” aho ngo azazenguruka intara ya Texas mu gace kitwa Houston akora ibitaramo. Ise wa Beyonce ngo akaba afite gahunda yo gufasha umukobwa we muri ibyo bitaramo, ngo aho ajyana nawe muri ibyo bitaramo ndetse akamufasha no mu mitegurire yabyo. Tina Lawson, nyina wa Beyonce yashyize ifoto hanze y’uwari umugabo we ari kumwe n’umukobwa wabo ubundi ayikurikiza amagambo yerekana koyishimiye ubwo bufatanye bw’umwanana se. yagize ati; “nishimiye cyane iki gitaramo cyo muri Houston. Ntewe ishema no kuba uri papa w’umwana wange”

Tubibutse ko Beyonce amazina ye nyakuri ari Beyonce Giselle Knowless-Carter, akaba ari umwanditsi w’indirimbo, umuririmbyi ndetse n’umukinnyi wa filime akaba n’umugore w’icyamamare Jay-Z. Nyina na se bakaba baratandukanye gusa kugeza ubu umubano wabo ukaba wifashe neza muri iyi minsi.
Beyonce knowless/Photo:Interineti

Yanditswe na Zihirambere Pacifique/Muhabura.rw

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe