Gisagara: Abarundi bahatuye babeshyuje amakuru avuga ko barimo kwirukanwa no guhohoterwa

Bamwe mu Barundi batuye mu mirenge itandukanye y’akarere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo mu Rwanda, bavuga ko amakuru avuga ko baba bari kwirukanwa mu Rwanda cyangwa bari guhohoterwa atariyo, ahubwo abadafite ibyangombwa bibemerera kwinjira mu Rwanda ari bo bari gusabwa kujya kubishaka babibona bakagaruka.

Nyuma yuko hari amakuru amaze iminsi avugwa ko abarundi bari kwirukanwa mu Rwanda, umunyamakuru wa IGIHE yasuye imwe mu miryango yabo ituye mu karere ka Gisagara, mu Ntara y’Amajyepfo, ndetse n’abandi bahakorera ibikorwa bitandukanye. Francine Nshimimana utuye mu kagari ka Muyira mu murenge wa Kibirizi ubwo twamusangaga iwe mu rugo, yavuze ko amaze imyaka irenga ine mu Rwanda, ariko nta byangombwa bimwemera kwinjira mu gihugu afite. Gusa ngo nubwo bari gusabwa kujya kubishaka, na we yari abifite muri gahunda. Nshimimana ati “Njyewe ni uko mfatanyije n’umugabo wanjye twabanje gushaka aho kuba, naho ubundi muri uyu mwaka nari ndimo guteganya kujya gushaka ibyangombwa, kuko kuba ngenda nta cyangombwa ‘mfise’ si uko mbyishimiye”.

Nshimimana abajijwe niba hari abarundi baba mu Rwanda bari guhutazwa, cyangwa bagahohoterwa yavuze ko ibyo atari byo, ahubwo babayeho neza, kandi basabana n’abaturanyi babo. Ati “Ntamuntu waje ngo amputaze cyangwa ngo ambwire nabi, icyo bambwiye ni uko ngomba kuzajya gushaka ibyangombwa nkatura mu Rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko, kandi nanjye nari mfise muri gahunda kuzajyayo”. Kuba hari bamwe mu bayobozi b’i Burundi bavuze ko abirukanywe bafite abo bashakanye b’Abanyarwanda babatandukanyije, Nshimimana yavuze ko afite umugabo w’umunyarwanda kandi nta wabatandukanyije. Gaudiose Nyiracumi, na we ni Umurundikazi atuye mu kagari ka Muyira mu murenge wa Kibirizi, avuga ko nta byangombwa afite ariko amakuru yuko baomba kujya kibishaka yayumvise ariko nta wigeze amuhutaza. Louis Niyitunga utuye mu kagari ka Gakoma, umurenge wa Mamba avuga ko nta byangombwa byo kwinjira mu Rwanda cyangwa kuhatura afite, ariko atigeze ahohoterwa, ahubwo yasabwe ko agomba kuzajya kubishaka. Niyitunga ati “Abayobozi b’umudugudu badutumyeho baratubarura twese, ufise ibyangombwa akabyerekana, abatabifise na bo bakabawira bati ‘nimugende kubizana’, naho ibyo kuvuga ngo baraduhohotera ntabyo nzi, kuko haciye imyaka 14 ngeze mu Rwanda, nta muntu urangirira nabi”.

Uretse aba twaganiriye badafite ibyangombwa, umwe muri bo twasanze mu murenge wa Ndora ho mu karere ka Gisagara witwa Jean Nshimiyimana yatubwiye ko amaze ukwezi n’igice mu Rwanda, kandi afite icyangombwa (Laisser passer) kimwemerera kwinjira mu Rwanda ndetse nta kibazo afite, kuko ntawigeze amuhutaza cyangwa ngo amutegeke gusubira iwabo. Uyu Nshimiyimana asanzwe mu Rwanda akora umurimo w’ivugabutumwa no kwiga iby’iyobokamana (Theology). Guverineri w’Intara y’Amajyepfo,Alphonse Munyantwali, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Gicurasi 2016, yasobanuye ko nta gikuba cyacitse, ahubwo icyabaye ari ugusaba Abarundi batuye mu Rwanda cyangwa abahakorera kujya gushaka ibyangombwa bibemera kwinjira mu Rwanda, nk’uko bigenda ku bandi banyamahanga binjira mu gihugu. Yagize ati “Abari bari muri iyi Ntara cyangwa n’ahandi mu Rwanda, icyo basabwe ni ukujya kuzana ibyangombwa bakaba hano mu buryo bwemewe n’amategeko, bivuze ngo bari baraje nta byangombwa bafite, abenshi barambukiye no ku mipaka itazwi, ntaho bigaragara bambukiye”. “Icyasabwe mu by’ukuri ni uko bakubahiriza amategeko, kandi abahari bujuje ibyangombwa nta kibazo bafite, kandi nanone abashaka kuza mu Rwanda na bo bahawe ikaze imipaka irafunguye, bakomeza bakisanga nk’uko byari bimeze ariko bakitwaza ibyangombwa bibemerea kwinjira mu gihugu”.

Ubuyobozi bw’intara y’amajyepfo butangaza ko mu karere ka Gisagara honyine, habarurwa abarundi basaga 1700 bahaba badafite ibyangombwa. Igikorwa cyo kwirukana mu Rwanda abarundi badafite ibyangombwa cyatangiye kuwa Gatanu tariki ya 13 Gicurasi 2016. Leta y’u Rwanda yatangaje ko Abarundi batirukanywe kuko ari Abarundi, ahubwo ko ari mu rwego rw’abanyamahanga baba mu Rwanda binyuranyije n’amategeko. Minisitiri w’Imicungire y’Ibiza ushinzwe n’Impunzi Séraphine Mukantabana, yabwiye itangazamakuru ko abarundi batirukanywe mu buryo bwa burundu ahubwo basabwe kujya gushaka ibyangombwa, babibona bakagaruka.

Iyi Minisiteri kandi itangaza ko mu birukanywe nta mpunzi n’imwe irimo, ahubwo ngo ni abandi bari basanzwe baba mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Imibare itangwa na Minisiteri w’Imicungire y’Ibiza ishinzwe n’Impunzi, yerekana ko Abarundi bagera ku 1500 babaga mu Rwanda nta byangombwa, aribo bamaze kwambuka basubira iwabo aho bagiye kubishaka.Src:Igihe

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe