Mushiki wa Michael Jackson agiye kwibaruka, Ku myaka 50 y’amavuko

Janet Jackson, umuhanzikazi ndetse akaba n’Umuvukanyi wa Nyakwigendera Michael Jackson ukomoka muri Lata zunze Ubumwe za America kuri ubu uyu mugore w’Imyaka 50 y’amavuko yaba agiye kongera kwibaruka umwana wo mu zabukuru ibintu bitari bikunze kubaho.

Ibi bikaba byaragiye ahagaragara mu mpera z’ukwezi gushize kwa Mata ubwo uyu mubyeyi yatangazaga ko abaye ahagaritse ingendo yagiriraga hirya no hino ku isi kugira ngo abanze yite ku buzima bwe, ubw’umwana atwite ndetse n’umufasha we Wissam Al Mana. Amakuru yagiye ahagaragara akaba avuga ko uyu muhanzikazi atwite umwana we wa mbere. Ibi kandi bikaba byemejwe na ET Entertainment na E!News kuri uyu wa gatatu akaba ari nayo dukesha iyi nkuru. E!News ikaba itangaza ko ari mu kiciro cya 2 cy’umubyeyi utwite.

Bisanzwe bizwi ko abagore bari muri icyo kigero cy’imyaka ko baba batakibasha kwibaruka. Ibi rero siko bimeze kuri uyu muryango kuko abakurikiranira hafi ibyabo bavuga ko bahoranaga cyane n’abaganga bashinzwe imyororokere kugira babafashe akaba ari nayo mpamvu bishobora kuba bibahiriye. Ariko uyu muryango wo ukaba ari ntacyo wari watangaza kugeza ubu.

Twabibutsa ko Janet Jackson azuzuza imyaka 50 tariki 16 Gicurasi. Akaba yarashyingiranywe n’umukunzi we Wissam Al Mana mu mwaka w’2012 ubukwe bukaba bwarabaye mu ibanga. Ubu bakaba bari bamaranye imyaka ine bataribaruka.


Yanditswe na Zihirmbere Pacifique/Muhabura.rw

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe