Umuhanzikazi Ciara niwe ugezweho nyuma y’uwahoze ari umugabo

Umuhanzikazi Ciara ndetse na Future wahoze ari Umugabo we/Photo:Interineti

Wagiye wumva kenshi ngo umuhanzikazi Ciara ari kurega uwahoze ari Umugabo we Future ibyaha bitandukanye harimo gushaka kumwangiriza umwuga, kutita ku mwana bafitanye, ndetse no kumutuka abinyujije ku mbuga nkoranyambaga nibindi byaha bitandukanye.

Kuri uyu munsi wa none uyu muhanzi mu njyana ya Hip Hop, Future akaba nawe yaganye iy’inkiko aho agiye kurega uyu muhanzikazi ndetse akaba n’umubyeyi w’umwana bafitanye aho arimo ku murega amafaranga asaga milliyoni 15 z’amadolali ya America ngo kubera ko ngo ibyo uyu mukobwa yagiye amurega byose byabaga ari ukumubeshyera no kumuharabika.

Future yiregura avuga ko uyu muhanzikazi amaze iminsi yaravuye muri muzika rero ntakuntu yari kumwangiriza umwuga kandi ntamwuga w’umuziki akibarizwamo aha kandi uyu Future agaragaza ko Ciara amaze imyaka myinshi adatwara igihembo na kimwe cyane ko kuva mu mwaka wa 2013 nta hantu nahamwe uyu Muhanzikazi Ciara yari yagaragara ahabwa igihembo nk’Umunyamuzika.


Yanditswe na Egide/Muhabura.rw

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe