Jose Chameleone arimo kwishyuzwa umurengera w’amafaranga n’akabari yahungabanije

Joseph Mayanja, Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda wamenyekanye ku izina rya Dr Jose Chameleone uyu munsi wa none arimo kwishyuzwa amafaranga asaga miliyoni Icumi z’amashilingi ya Uganda nk’ubwishyu bw’ibyangirikiye mu kabari yarwaniyemo mu mpera za 2015.

Ubuyobozi bwa The Wink ,kamwe mu tubari dukomeye i Kampala bwishyuje Chameleone ibyangiritse umunsi yarwaniye muri aka kabari aba ibamba kandi ari we ushyirwa mu majwi ko yakije umuriro. Nyuma yo kwanga kwishyura ibyangijwe, Chameleone yajyanywe mu rukiko ndetse ngo ikirego cyatanzwe mu Kuboza 2015. Chameleone washinze ndetse akaba ayobora Leone Island amaze iminsi aburana n’ubuyobozi bw’akabari ka The Wink ndetse ngo hari amahirwe make y’uko uyu muhanzi yazatsinda.

Aganira n’ikinyamakuru Howwe.biz, Umwe mu nshuti za Chameleone yagize ati “Nkurikije ibimenyetso byatanzwe mu rukiko kugeza ubu, navuga ko Chameleone azatsindwa. Naramuka atsinzwe azishyura asaga miliyoni icumi.” Si uyu muhanzi wenyine kuko na murumuna we Pallaso aherutse kubuzwa mu buryo bwa burundu kuzongera kwinjira muri aka kabari gutezamo imvururu

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe