Uwiyata Pasitieri yarateje imirwano muri bisi (bus) itwara abagenzi yerekezaga kimironko

Abagenzi bategera muri zagare hafi ya zose ziri mu mugi wa kigari muri rusange, bahangayikishijwe nabiyita abapasiteri cyangwa se abavugabutumwa bo muri za bisi (Bus) zitwara abagenzi.

Bamwe mu baganiriye n’Umunyamakuru wa muhabura.rw. Ubwo ku’ itariki ya 10 Werurwe ahagana kugica munsi cyo k’uruyu wa kane wa shije, uwiyita umuvugabutumwa yinjiraga muri bisi itwara abagenzi ya Royal , yerekezaga kimironko, yari yuzuye abagenzi umwe ahagaze hejuru yundi icyuya cyaturenze nyuma yo kuhamara umwanya muni duhagaze dutegereje abagenzi. Ubwo shoferi yiteguraga kugenda, Uwita umupasiteri yahise atangira kuvugiriza induru abari n’abategarugori bose ,bari muri bisi ( bus) bari bambaye Amapantaro atibagiwe na bakoresheje imisansi yabo, kuburyo butandukanye bugezweho na bafite makiyaje bari bisize kumirwa.

Umupasiteri wanze gutangazi amazina ye muhabura.rw akimara kwandagaza abagenzi, abenshi mu bari muri bisi ( bus) barababaye cyane. Umwe mu bategarugori , benshi mu bagenzi bemeje ko arintwari yafashe icyemezo cyo guhangana n’uwo mupasiteri karahava. yagize ati’’ Reka kubeshya abantu ubwo n’ubuteka mutwe uratukanira muruhame utuka abantu batagutuka ndetse banigiye murigahunda zabo , urabuza abantu kwambara kandi nawe urambaye, uratuka abantu ngo bambaye imyenda y’abazungu. Warangiza ugatukana ‘’

Umva ukuntu byari byifashe mu majwi kanda hano

MP3 - 1.2 Mb

Abari muri bisi babwiye muhabura.rw ko ubuyobozi bu kwiye kurenganura abagenzi kuko baba bishyuye amafaranga yabo . kuko abiyita abavuga butumwa bo mu modoka zitwara abagenzi, baza bakabasakuriza, bakabatuka ndetse ntibatinye no nkwanda gaza Abari na Bategarugori

Umva ukuntu Pasiteri yashubije Umunyamakuru amubajije izina kanda hano

MP3 - 2.7 Mb

Soma indi Nkuru bifitanye isano kanda hano http://www.muhabura.rw/amakuru/udushya/article/inkuru-mu-mafoto-umu-pastor-ukorera-ivuga-butumwa-mu-modoka

Yanditswe na Sarongo Richard/Muhabura.rw

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe