Umuhanzi usa na Diamond Platnumz akomeje guteza impagaraga muri Tanzania- “Reba amafoto”

Asa na Diamond Platnumz, aririmba nkawe, abyina nkawe, imyitwarire ni imwe, ikindi kandi kirenze ibyo ni uko yahoze ari umwe mu babyinnyi ba Diamond ndetse benshi muri Tanzania nan’ubu baziko aba bombi bashobora kuba bavukana kumubyeyi byibuze umwe.

Ku ndirimbo ze 3 gusa arizo “Kidonda Changu, Ayiyola, ndetse na Bado”, Harmonize umusore ukomoka muri Taznania byaramugoye cyane kugira ngo abashe kuba yagera kuri Diamond ariko nanone akimara kumubona nawe niho zimwe mu nzozi yahoze arota zakomeje kugenda ziba impamo kugeza kuri uyu munsi Tanzania yose ndetse na Africa muri rusange yatangiye kwibaza byinshi kuri uyu muhanzi ufite indirimbo eshatu zonyine harimo imwe nshyashya afitanye na Boss ndetse akaba na Papa we muri Muzika.


Reba hano amafoto atandukanye agaragaza ko aba bahanzi bombi ( Diamond Platnumz na Harmonize) bashobora kuba bafitanye isano ndetse akaba arimo gutuma benshi bakomeza kumenya byinshi kuri uyu muhanzi ndetse n’icyo apfana na Diamond

Aha ni Harmonize yari kumwe na Zari umufasha wa Diamond Platnumz














Ayiyola by Harmonize

Bado by Harmonize Ft Diamond Platnumz

Kidondo Changu

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe