Mu Mafoto: Perezida Museveni yamurikiwe ku mugaragaro imodoka ikoreshwa n’izuba

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yatashye ku mugaragaro bisi ikoreshwa n’ingufu z’izuba yitwa Kayoola yakozwe n’uruganda rwa Kiira Motors rwo muri icyo gihugu.

Iyo modoka ya mbere ikoreshwa n’izuba yakorewe ku mugabane wa Afurika yatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa 16 Gashyantare, igizwe n’ibikoresho 50% byakorewe muri Uganda, 25% byo muri USA naho ibindi byavanwe mu Bushinwa no mu Buhinde. Kiira Motors ivuga ko mu minsi iri imbere iteganya kuzajya ikorera ibikoresho byose muri Uganda. Mu rugendo rwa mbere iyo bisi yakoze, yatwawemo Perezida Museveni n’abaminisitiri.

Iyi modoka kandi Ifite batiri zibika umuriro ukururwa n’imashini zihindura ingufu z’imirasire y’izuba. Ubuyobozi bwa Kiira Motors buvuga ko buteganya kureshya abafatanyabikorwa iyo bisi igatangira gucuruzwa. Kiira Motors iteganya ko mu 2018 izaba yahaye akazi abasaga 7000, bose bakora bisi za Kayoola. Iyo bisi ifite imyanya 35 izajya ikoreshwa mu mijyi gusa kuko idashobora kugenda ingendo ndende.




Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe