Ibyabaye kuri Mr Nice na mugenzi we Shetta yaba agiye kubigirirwa

Umuhanzi mu njyana ya hip hop mu gihugu cya Tanzania Dudubaya yeruye atangaza ko umuhanzi Shetta atagomba gukomeza kumwendereza no kumushotora ashaka kumusubiza mu kashize.

Dudu Baya umwe mu bahanzi bayoboye injyana ya Hip Hop muri Tanzania

Icy’ingenzi ngo ashaka ni uko uyu musore agomba kureka gukoresha izina rye “Mambaambalo” aho Dudubaya avuga ko ariwe watangiye gukoresha iri zina akaba yaranaryihimbiye muri 2007 ubwo yatangiraga muzika. Dudubaya akaba yatangaje ibi mu kiganiro Planet Bongo aho avuga ko Shetta ari nk’umwuzukuru we aho avuga ko we yatangiye muzika bishyura amashilingi ya Tanzania ibihumbi icumi(10.000Tzsh) aho abahanzi bari bazwi ari nka Stara Thomas, Lady Jaydee nyuma hakaza Marlaw, Bushoke, Matonya n’abandi. Aba kaba ari nabo afata nk’abatu bakuru. Uyu Shetta rero kuri we akaba ari nk’umwuzukuru we kuko ngo ari nk’umwana w’ejobundi.
Shetta ushobora gukubitwa inkoni z’akabwana mu minsi iri imbere

Mr Nice wamenyekanye mu myaka yo hambere muri iki gihugu cya Tanzania ndetse no muri aka karere dutuyemo

Yagize ati: “birambabaza cyane kumva uyu mwana Shetta akoresha izina ryange Mamba. Ntabyo byamuhira kuko iri ari izina navunikiye guhera 2007. Aba bana mu kuri hari igihe babura ikinyabupfura. Sinshaka ko akomeza gukoresha izina ryange kandi nibikomeza, nzamukorera ibirenze ibyo nakoreye Mr. Nice. ” Ariko Dudubaya akaba yavuze ko yafashe umwanzuro wo guhamagara Shetta kuri telefone kugira ngo babiganireho ariko akaba atabashije kumubona ariko ngo akaba yashakaga kumuha gasopo ku gukoresha izina rye kandi ko atagombye kwiyita mamba ahubwo ajye yiyita kenge(umuserebanya tugenekereje mu kinyarwanda). Mamba ni izina ryange. Niyo mpamvu business zange zose n’iyo nafungura akabyiniro usanga izina ari rya rindi “Mamba”, kubw’ibyo rero, ntabwo agomba kuryiyitirira kuko n’isura ye ntabwo ari nk’iya mamba ahubwo ni nk’iy’umuserebanya. ” Impamvu rero yatumye ntacyumvikana mu muziki cyane nuko mfite izindi shuguli ndimo naho ubundi iryo zina ni iryange.

Ntabwo awareba ngo DMX cyangwa JARULE ngo nuko batagikunze kugaragara cyane mu muziki ngo ubundi ufate amazina yabo uyiyitirire. Icyo gihe uba ubaye ikigwari cyangwa igicucu.” Aya akaba ari amagambo yatangajwe na Dudubaya. Twabibutsa ko mamba ari ijambo ry’Igiswahili risobanura ingona mu rurimi rw’ikinyarwanda.

Yanditswe na Pacifique Zihirambere/Muhabura.rw

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe