U Rwanda rwahawe igihembo mpuzamahanga rukesha kurwanya malaria

U Rwanda rwahawe igihembo nyuma yo kugera ku ntego z’ikinyagihumbi (MDGs) mu kurwanya indwara ya malaria, mu bihembo bitangwa n’Ihuriro ry’Abakuru b’ibihugu bya Afurika bashyize Imbere kurwanya malaria, African Leaders Malaria Alliance, bizwi nka ‘2016 ALMA Awards for Excellence’.

Afurika yabashije kugabanya icyorezo cya malaria mu buryo budasanzwe mu myaka 15 ishize. Kuva mu 2000, abahitanwa na malaria muri Afurika bagabanutseho 66% muri rusange, banagabanukaho 77% ku bahitanwaga n’iyo ndwara bari munsi y’imyaka itanu. Abahitanwa na malaria ku mwaka bavuye kuri 764 000 mu 2000 bagera ku 395 000 mu 2015. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS, rivuga ko igabanuka rya malaria ryaturutse mu ngufu zashyizwe mu kuyirwanya, zinarengera miliyoni 900 z’amadolari yakoreshwaga mu kuvura iyo ndwara, nk’uko byabaruwe kuva mu 2001 kugeza mu 2014.

Ibindi bihugu byahawe ‘2016 ALMA Awards for Excellence’ nyuma yo kugera ku ntego z’ikinyagihumbi mu kurwanya malaria, harimo Botswana, Cape Verde, Eritrea, Namibia, Rwanda, São Tomé and Príncipe, Africa y’Epfo na Swaziland. U Rwanda, Senegal na Liberia byanashimiwe kuba byarashoboye guhashya malaria, hagati ya 2011-2015. Ibihugu byateye intambwe ikomeye kurusha ibindi mu guhashya indwara ya malaria mu 2011-2015 ni Mali, Guinea na Comoros. Minisitiri w’Intebe wa Ethiopie akaba n’Umuyobozi wa ALMA, Hailemariam Dessalegn, yavuze ko ibimaze kugerwaho mu rugamba rwo kurwanya malaria bidasanzwe. Ati “Bwa mbere mu mateka, Afurika izira malaria turi kuyisatira. Ibyagezweho muri ibi bihugu 13 n’ahandi kuri uyu mugabane bigaragaraza ko imiyoborere ihamye ariyo ntwaro yacu ikomeye mu guhangana n’ibyorezo bikomeye.”

Gusa urugamba ruracyari rurerure, kuko hafi 90% by’ibibazo bya malaria n’abo ihitana bikibarizwa muri Afurika, ku buryo imibare igaragaza ko iyi ndwara ihitana umwana w’umunyafurika buri munota. Ikindi ni uko muri Afurika, abaturage batabona ubushobozi buhagije mu kwirinda malaria. Mu 2015, muri Afurika habonetse ibibazo bya malaria bigera kuri miliyoni 188.

ALMA yashinzwe mu 2009 nk’ihuriro ry’abakuru b’ibihugu 49 byo muri Afurika, bashyize imbere intego yo kurandura malaria bitarenze 2030. Mu mwaka ushize aba bayobozi batoye ingengabihe yo kurandura malaria muri Afurika, Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe nawo ukazemeza gahunda y’ibikorwa bigamije kurandura malaria muri 2030, mu nama itegamyijwe muri Kamena 2016.

Yanditswe na Editor1/Muhabura.rw

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe