Sud-Kivu: Bukavu n’utundi duce 16 twugarijwe na korera ku buryo bukabije

Icyegeranyo cyashyizwe hanze na L’ONU kiragaragaza ko Icyorezo cya korera cyugarije kivu y’amagepfo (Sud-Kivu) mu duce tubarirwa hagati ya mirango itatu na mirongo ine tugize intara ya kivu ya majyepfo cumi na dutandatu twugarijwe bikomeye n’icyorezo cya korera giterwa n’ umwanda.

Iyimibare yatangajwe kuri uyu wa gatandatu tariki 24 ukwakira, okapi. Net dukesha iyi nkuru iravuga ko iki cyegeranyo cyashyizwe ahagaragara n’amashyirahamwe ashinzwe uburenganzira bw’Ikiremwa muntu ndetse n’andi ashinzwe ubuzima hariya I Bukavu.

Abahagarariye l’ONU batangaje ko icyorezo cya Korera cyabaye akarande kubera ko utuduce 16 twamaze kuba imbata y’intambara z’urudaca. Kuko ariho imitwe inyeshyamba zitwaje intwaro ariho ibarizwa. Umuhuza bikorwa w’ umuryango ushinzwe isuku ni sukura muri Sud-Kivu, Adelard Mahamba . aravuga ko leta yari kwiye kwita kuri iki ikibozo byi hutirwa kuko icyi cyorezo gishobora kwadukira utundi duce twari dusigaye. Kubera ko iki cyorezo kihuta vuba kuko giterwa n’ umwanda ndetse no kubura amazi .

Gusa inzego zihagariye leta zatangaje ko zigiye gufata I ngamba zifatanyije na MONUSCO kugirango bashake umuti urambye kuko ibi byose birimo guterwa n’intambara zurudaca zidasiba gukura abaturage mu byabo.

Yanditswe na Sarongo Richard/Muhabura.rw

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe