Afurika ntago yasigaye inyuma mu ikoranabuhanga: Perezida Paul Kagame

Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye inama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga yo muri uyu mwaka wa 2015 imaze iminsi itatu ibera mu Rwanda , Perezida Paul Kagame yavuze ko umugabane wa Afurika umaze gutera imbere ndetse no guteza imbere ikoranabuhanga, ariko anavuga ko nubwo umaze gutera imbere hagikenewe imbaraga zijyana n’umuvuduko kugira ngo uyu mugabane ureke kujya usigara inyuma.

Perezida Kagame Yashimangiye ko Ikoranabuhanga ryagiye rihindura ubuzima bw’abaturage, ndetse ngo rinafasha inzego zitandukanye gutunganya neza ibyo zikora ndetse no kwihutisha serivise izo nzego zitanga. Perezida Kagame yibukije abari abaho ko nubwo ikoranabuhanga ryateye imbere, hakiri ibibazo rihura nabyo, bityo ngo hakwiye kongerwamo ingufu mu gukemura ibyo bibazo cyane hirindwa icyazana ingaruka mbi zariturukamo. Agira ati:”Ni byo koko ikoranabuhanga riteza ingaruka n’ibibazo byinshi, bikaba ariyo mpamvu dukora uko dushoboye kose ngo twongere umutekano ushingiye ku ikoranabuhanga ndetse tunabungabunga umutekano w’abarikoresha ndetse natwe ubwacu.”


Perezida wa Repulika Paul Kagame wemeza ko Afurika itasigaye inyuma mu ikoranabuhanga

Perezida Kagame kandi yavuze ko intego umugabane wa Afurika ufite, ari ukurushaho gutahura impano ziri mu rubyiruko rw’Afurika mu rwego rw’ikoranabuhanga kuko abatuye uyu mugabane basanzwe bazi ko izi mpano zihari ku bwinshi.

Iyi nama ya Transform Africa y’umwaka wa 2015 yitabiriwe n’abasaga 2500 baturutse mu bihugu 81 ku Isi hose, barimo benshi bikorera ku giti cyabo mu bijyanye n’ikoranabuhanga, ariko icyagarutsweho cyane ni ukuba abagore bataraba benshi mu bijyanye n’ikoranabuhanga kuko ngo bangana gusa na 22.2% by’abitabiriye iyi nama.

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe